27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Pasiteri Rutayisire yagaragaje uko Ndi Umunyarwanda yanyuze mu nzira zikomeye

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 17-09-2019 saa 10:38:01
Rev Pasiteri Rutayisire Antoine yagaragaje uko Ndumunyarwanda yanyuze mu bikomeye

Rev Pasiteri Rutayisire Antoine yagaragaje ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ifite ikibazo gikomeye cyane kuko ngo hari abantu batarayumva neza, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nta kibazo bafite muri rusange ariko ko hari bamwe bacyinubira ko Gacaca yabaye ariko bakaba batarabona indishyi z’akababaro.

Avuga ko hari urundi ruhande, ari narwo usanga rurimo abantu bafite umugaga mwinshi cyane. Ati “Baba bakubwira ngo twariciwe ati ariko ntibashaka ko bivugwa, aho rero niho dufite ikibazo gikomeye cyane kuko abantu benshi bashaka gukora ikitwa iringaniza, bakavuga bati twemere ko habayeho jenoside ebyiri hanyuma nitumara kubyemeza noneho tubone kwiyunga ariko noneho nkavuga nti ibyo ni ukureba nabi”.

Rev Pasiteri Rutayisire ashimira ingabo zari iza RPA ko zashoboye gukumira icyatuma hari abakwihorera. Ati “[…] Icyo dushimira ingabo za RPA nuko zashoboye kugenzura umujinya w’abashoboraga kwihorera ntidutakaze abantu bangana n’abo twatakaje muri jenoside yakorewe Abatutsi”.

Akomeza agira ati “Abantu bagombye kwishimira intambwe tumaze gutera twunga Abanyarwanda kuruta ko bakomeza gucana umuriro w’amacakubiri bashaka kuvuga ngo nta kintu cyabaye. Iyo umuntu ari hanze avuga ibyo yishakiye, ukumva abantu baravuga ngo ntimuvuga ko nta mashuri ahari ariko abana bariga wenda ntibiga nk’uko abanyu biga bari mu Burayi cyangwa muri Amerika ariko twaragerageje.

Usanga rero abantu bashaka ko natwe turi mu gihugu imbere tuvoma uwo mujinya akaba ariwo utuvugisha. Usanga akenshi abo, aribo bagorana kuko ngo n’iyo ugiye ukababwira uti mu Rwanda twariyunze, twaragerageje, twakoze Gacaca, turekura abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi turababarira, dufatanya n’abacitse ku icumu, tugerageza kwiyunga…”

Avuga ko ikintu kimubabaza ari abantu bakora akazi ko kunenga gusa nta n’umuti batanga ahubwo bo ngo bakumva ko Abanyarwanda bose bagombye kurakara bagahangana na Leta akerekana ko nta kintu byaba bimaze guhangana na Leta.

Rev Pasiteri Rutayisire avuga ko igihugu cy’u Rwanda cyagize ibibazo birimo kuba gituwe n’abaturage benshi kandi gifite ubutaka buto, kikaba kiri kure y’inyanja, ikindi ngo kuba nta mabuye y’agaciro menshi gifite, ibyo ngo abanenga Leta ntibagombye kubyirengagiza.

Yagize ati “Iki gihugu cyacu cyagize ibibazo, igihugu cyacu cyagize ingorane, kigira ingorane ari igihugu gisanzwe kifitiye ubukene bwacyo, nta mabuye y’agaciro menshi tugira. Ntabwo dutuye ku nyanja, ntabwo dufite ubutaka bunini, turi n’abaturage benshi batuye ku butaka butoya. Abanenga birengagiza ibyo bibazo, bo bakumva ko tugomba kurakara ariko igihe kirageze ngo abantu babyumve kimwe, duhuze imbaraga nibura amateka mabi tuyashyire inyuma y’igihugu cyacu hanyuma twubake igihugu kizima”.

Avuga ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ari nk’umusozi umuntu agendaho. Ati “Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge imeze nk’umuntu ugenda mu misozi kuko ubona ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo zo kutanyurwa, z’amacakubiri haba hanze no mu Rwanda turabafite, n’abatabivuga baba babifite mu mutima kandi ku mpande zombi.

Hari abacitse ku icumu batishimiye uko ibintu byagenze kuko bumvaga Leta izabaha indishyi z’akababaro, hari abandi bavuga ko nubwo Gacaca yabayeho ariko bariya bantu ntabwo babahannye nk’uko bagombaga kubahana, ibyo turabyumva kandi nta n’uwo ducira urubanza ntabwo abantu baba barakwiciye ababyeyi, barakwiciye abana […] hari ibitambo by’amarangamutima yacu tugomba gutanga tukareka ibyahise, tukubaka igihugu kizima kuko tuzi ububi bw’ibyo twanyuzemo”.

Ubutumwa bwiza cyangwa iyobokamana, Rev Pasiteri Rutayisire, ahamya ko bwagize uruhare runini mu kubanisha abanyarwanda ndetse no kugira umubare munini w’abasabye imbabazi kimwe n’umubare w’abazitanze.

Ati “Ari abireze bakemera icyaha n’abatanze imbabazi, ikintu kiri inyuma y’ibyo ngibyo ni ubutumwa mwiza bwa Yesu Kristu kuko buriya umusaruro wa Kristo ugira imbaraga ku bakoze ibyaha kubera ko urabigisha, ukababwira uti nubwo mwakoze ibyaha ariko hari umuryango w’imbabazi, abantu bose bakoze ibyaha muri gacaca, ¾ ni abantu batsinzwe n’ubutumwa bwiza bwa Kristo bemera ibyaha bakoze kandi babisabira imbabazi”.

Akomeza avuga ati “Abantu bababariye by’ukuri babikuye ku mutima, uzasanga 100% by’umuntu wacitse ku icumu wemeye kubabarira uwamwiciye akamwegera bagasabana imbabazi bakiyunga, uzasanga ikibiri inyuma ari ubutumwa mwiza, bwaba bwaravuzwe na padiri, bwaba bwaravuzwe na pasiteri, bwaba bwaravuzwe na Apotere (Apôtre) uko yaba yitwa kose ariko uzasanga umusaruro wa Kristu uri hagati y’ubwiyunge bw’abanyarwanda”.

Muri Nyakanga 2019, Umuvugabutumwa wo muri Tanzaniya Bishop Noel Uliyo, yatangaje ko intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ishimishije.

Bishop Uliyo yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarashyizeho inzego zishinzwe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ari imwe mu ngamba zikomeye zo gukumira ko Jenoside yakorewe abatutsi yakongera kubaho.

Yasabye abanyarwanda bari mu matorero atandukanye kurushaho kunoza imibanire yabo n’Imana kugira ngo barusheho kwiremamo ikizere batakaje, igihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ngo hari igihe amahano akomeye ajya yisubiramo aho yigeze kuba.

Agira ati “Ndabwira abanyarwanda bose, waba uri umuyobozi, waba uri umuturage usanzwe, ko icyafasha abanyarwanda kurushaho kunoza ubumwe n’ubwiyunge ni uko uwo uri we wese ugomba guha agaciro mugenzi wawe, ukifuza ko agira amahoro n’umunezero”.

Rev Pasiteri Rutayisire Antoine yagaragaje uko Ndumunyarwanda yanyuze mu bikomeye

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.