Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Pasika: Abakirisitu basabwe kurangwa n’imbabazi n’urukundo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 2, 2018

Umushumba mukuru w’Arikidiyoseze ya Kigali Thaddée Ntihinyurwa, arasaba abakirisitu gukomeza kurangwa n’ibyishimo bya Pasika kandi ko bitagomba kuba iby’umunsi umwe, ahubwo bakagira imbabazi n’urukundo nk’urwo Yezu yakunze abantu.

Umushumba mukuru w’ Arikidiyoseze ya Kigali Thaddée Ntihinyurwa asoma misa ya Pasika (Foto James)

Ibi yabigarutseho ejo hashize ku cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 ubwo abakirisitu ku Isi yose bizihizaga izuka rya Yezu

Yagize ati “Ku bakunda Yezu Kirisitu bagira imbabazi nka we, bagira urukundo rumusaba kutikunda ngo yirengagize abandi, mukiristu, muvandimwe ibyishimo bya Pasika ntibibe iby’umunsi umwe gusa.”

Musenyeri Ntihinyurwa avuga ko Pasika abakirisitu bizihiza isozwa n’umunsi wa pentekositi ariko bikaba bikubiye mu mihango ya liturijiya. Ati “Ni nkaho Pasika yabaye umunsi umwe ariko ubwo ari ubuzima bushya muri Kirisitu wazutse, Pasika muri Yezu Krisitu ntisubira inyuma, Pasika ye ni iy’iteka, ni ikuzo ry’uko yazutse atagipfa, na we rero gira ibyishimo bishingiye ku Mana, bishingiye ku rukundo rw’ubutatu butagatifu, mumenye ko muri wowe Yezu Kirisitu ari ubugingo, ko Yezu ari inzira yawe, ari we kuri kwawe, ubuzima bwawe burangwe na we.”

Uwamahoro Marie Claire usengera kuri Katederali ya Mutagatifu Mikayile (Saint Michel) avuga ko yishimiye koYezu yabazukiye ibyo bikaba byabateye kugira ibyishimo Ati “Pasika twayizihije neza, Yezu yatuzukiye ni muzima, turishimye kandi dufite umunezero mwinshi cyane.” Akomeza avuga ko mu gihe k’igisibo bagerageje kwihana, barigomwa, bafasha abatishoboye, abari mu kababaro barabasura mu rwego rwo kwifatanya na Yezu mu kababaro yari arimo mu minsi 40.’

Abakirisitu bumva Misa kuri Pasika kuri Katedarali Mutagatifu Mikayile

Umukirisito ukorera imirimo y’ivugabutumwa kuri Katederali ya Mutagatifu Etienne mu Biryogo muri Diyosezi ya Kigali, Mushimirwa Jean D’Amour, avuga ko ku bakirisito Pasika ari ikimenyetso cy’umwami wabo yabahaye ngo bage bamwibuka. Akomeza asobanura uko igitambo k’inuma z’intungura cyaje kuvaho. Ati “Kera hariho kujya batanga ibitambo nk’inuma z’intungura, imfizi z’intama ariko Yesu abona ko bigoye kubibona nko kwirirwa wiruka ushaka inuma y’intungura, aremera ajya ku musaraba kugira ngo ducungurwe.” Kuri we kandi yizihije Pasika nk’umwanya mwiza wo kuganira n’inshuti n’abandimwe cyane ko Pasika iba ari ku cyumweru.”

Mukamazera Fridah na we usengera kuri Katedarali Mutagatifu Etienne avuga ko Pasika bizihiza ibibutsa izuka rya Yesu bakanibuka ko ari wo munsi babonyeho agakiza n’ubugingo .

Ati “Twebwe nk’abakirisito uko Pasika tuyifata, tuyifata nk’umunsi Yesu yatuzukiye, yaradupfiriye amara iminsi itatu mu gituro ku munsi wa Pasika ari wo twizihiza arazuka. Uko tuyifata rero twibuka ko ari umunsi twaboneyeho agakiza, n’ubugingo. Twari dupfuye duhagaze iyo atatubambirwa, ntitwari kubona ubugingo ni yo mpamvu tuba twayizihize tukaza gusenga.”

Pasika ni umunsi mukuru w’ingenzi mu bizera Kirisitu/ Kirisito, usobanura kwambuka, uva mu rupfu ujya mu buzima. Isobanura izuka rya Yesu/Yezu nkuko byanditswe mu isezerano rishya. Pasika ni umunsi wa Gatatu uhereye igihe Yezu yapfiriye.