Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Para Powerlifting: Niyonzima afite intego yo gushaka ibihe bizamuhesha kwitabira imikino Paralempike

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 8, 2019

Niyonzima Vedaste yitabiriye shampiyona y’Isi yo guterura ibiremereye mu kiciro cy’abafite ubumuga “World Para Powerlifting Championships 2019 ”  izabera mu mujyi wa Nur-Sultan muri Kazakhstan kuva tariki 12 kugeza 20 Nyakanga 2019.

Uyu mukinnyi aherekejwe n’umutoza we, Hakizimana Theogene bombi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 (01h50) bageze i Kazakistan ahazabera iyi shampiyona y’Isi ejo hashize tariki 07 Nyakanga 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Niyonzima Vedaste yatangaje ko urugendo rwagenze neza nta kibazo bahuye nacyo. Avuga ko yitabiriye iyi shampiyona y’Isi yariteguye neza muri rusange.

Yemeza ko intego ajyanye muri iyi shampiyona yo guterura ibiremereye ariyo gutwara umudari ndetse akabona n’ibihe byamuhesha kuzitabira imikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Ati: “Naryiteguye neza nari maze iminsi ndi kuryitegurira i Gisenyi nta kibazo. Intego yange ni uko nakora uko nshoboye nkareba ko navanayo umudari n’ibihe (minima) bya Tokyo.”

Uyu mukinnyi uzarushanwa mu kiciro cy’abarengeje ibiro 59 akomeza avuga ko iki kizere agihera ku bushobozi afite bwo guterura ibiro 125 ari na byo bisabwa kugira ngo abashe kuba yabona ibi bihe.

Agira ati : “Icyo nshingiraho nka  minima ni uko ibiro bisabwa kugira mbone itike y’imikino ya Tokyo mbiterura naho kuba natwara umudari, byaterwa n’uko irushanwa ryagenze.”

Niyonzima Vedaste usanzwe userukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye yo guterura ibiremereye mu kiciro cy’abafite ubumuga “Para Powerlifting”  yaherukaga kwitabira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games 2018”  yabereye muri Australia kuva tariki 04-15 Mata 2018.

Muri iyo mikino, Niyonzima nta bwo yitwaye neza kuko mu kiciro cy’abatarengeje ibiro 59 by’umubiri yabaye uwa karindwi mu kurushanwa guterura ibiro 130.

Yaje kandi no guhagararira igihugu muri shampiyona y’Isi mu kiciro cy’abafite ubumuga mu  guterura ibiremereye “World Para Powerlifting 2017” yabereye muri Mexique kuva tariki 29 Ugushyingo kugeza 7 Ukuboza 2017 nabwo nta bwo yitwaye neza kuko mu batarengeje ibiro 54 mu guterura ibiro hagati ya 115-120  yasoreje  ku mwanya wa 12.

Niyonzima Vedaste waserukiye igihugu muri shampiyona y’Isi mu guterura ibiremereye