Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Padiri Seromba yategetse gusenyera Kiliziya ku Batutsi, abarenga 2.000 barapfa

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 15-04-2019 saa 16:38:11
Padiri Seromba yategetse gusenyera Kiliziya ku Batutsi, abarenga 2.000 barapfa

Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, irabagwira barapfa.

Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi Kiliziya, abangavu b’Abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajandarume n’abapadiri.

Uwo munsi i Nyange hageze amakamyo yuzuye amabuye yo gukwirakwiza mu Nterahamwe n’abaturage kugira ngo bayakoreshe bica Abatutsi mu Kiliziya.

Padiri Seromba Athanase yatumije imashini ya Tingatinga, ategeka ko isenya Kiliziya yari yuzuyemo Abatutsi.

Uko tingatinga yasenyaga Kiliziya, ni ko abajandarume n’abapolisi bateraga za gerenade mu Kiliziya, naho abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa.

Icyo gitero kishe Abatutsi basaga 2000.

Aya ni amwe mu makuru dukesha Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, afitanye isano ya hafi n’imyanzuro y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Mu mwaka wa 2006, ICTR yakatiye Seromba gufunga imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwica Abatutsi 2.000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange.

Seromba yajuririye uwo mwanzuro, ariko urugereko rw’ubujurire rusanga ahubwo ibyaha yakoze biremereye kurusha igihano yahawe, rumukatira gufungwa burundu.

Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG, zigaragaza ko nyuma yo gusenyera kiliziya ku bantu ibihumbi 2000, umunsi wakurikiyeho interahamwe zagarutse gushaka abarokotse igitero cy’umunsi wari wabanje, zirabica, zisenya uduce twa Kiliziya twari twasigaye. Icyo gihe abana bavuka kuri ba nyina b’Abahutukazi na ba se b’Abatutsi barishwe.

Kuri uwo munsi kandi Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera bishwe n’interahamwe n’abasirikare bo mu kigo cya Gako n’abandi baturutse i Kigali.

Icyo gitero cyayobowe n’uwitwa Karera François. Izo nterahamwe zishe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya cya Ntarama, bafomoza abagore b’Abatutsikazi batwite ngo barebe uko uruhinja rw’umututsi utaravuka ruba rusa, bacurikaga amaguru y’abana b’ibitambambuga, bakabakubita ku nkuta z’inzu ngo kuko badashaka gupfusha amasasu ubusa, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byinshi.

Kuri iyo tariki, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Muhazi ubu ni mu murenge wa Gishari kimwe n’abari bahungiye ku musozi wa Ruhunda (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) bishwe n’abajandarume bafatanyije n’interahamwe, abandi batabwa ku mwaro w’ikiyaga cya Muhazi ahitwa i Kavumu.

Kuri uwo munsi Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys i Rwamagana barishwe, Abatutsi bahungiye i Ruramira (ubu ni mu Karere ka Kayonza) barishwe bajugunywa muri Barrage.

Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Rutonde (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) barishwe bose, hishwe kandi Abatutsi bo mu Muganza muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA.

Abatutsi muri Nzahaha (Murya) ahari muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, na bo barishwe. Hishwe Abatutsi muri Gashonga (Karemereye, Kabahinda) ahari muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

Padiri Seromba yategetse gusenyera Kiliziya ku Batutsi, abarenga 2.000 barapfa

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Padiri Seromba yategetse gusenyera Kiliziya ku Batutsi, abarenga 2.000 barapfa”

  1. Katorika ni idini ya satani, ahubwo sinzi impamvu tubabara basabiye imbabazi aba genocidaires. Katorika irutwa n’abapagani. Naho izi nterahamwe nabuze igihano kibakwiriye. Icyo nifuza gusa nuko batakwihana maze bakazarimbuka bakajya kwa satani.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.