Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Padiri Rutinduka asaba imiryango remezo kuganira kuri Jenoside

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 10, 2018

Padiri mukuru wa Paruwasi Kiziguro muri diyoseze ya Byumba, Rutinduka Laurent, asaba imiryango remezo kujya iganira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho kuganira gusa ku bakobwa bafungirwa amasakaramentu kuko batwariye inda iwabo cyangwa abishyingiye.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Kiziguro, Rutinduka Laurent asaba abakirisitu kuvuga ku ngaruka za Jenoside

Kuri we yibaza niba mu miryango remezo abakirisitu banavuga ku bumwe n’ubwiyunge cyangwa batinda ku bakobwa babyariye iwabo ngo bafunguye amasakaramentu, usanga ari ibyo batindaho gusa nyamara ikibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi batakiganiraho.

Asobanura ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa, agasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyunga bo ubwabo bityo bakumva ko bacumuye ku Mana.

Ati “Kwiyunga nawe ubwawe, ni ukumva ko wacumuriye Imana […] iki cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe kuva kera, ingengabitekerezo iraza irigishwa ndetse kwanga umututsi no kumwica byarateguwe kandi byarakozwe. Uwabikoze na we yiyatse umutima noneho uwo mubano yari afitanye n’Imana arawushwanyuza”.

Padiri Rutinduka avuga ko iyo uganiriye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakubwira uko bicaga impinja, bakica abakecuru, abasaza babaziza ko ari Abatutsi. Akavuga ko na bo ubwabo bumvaga bikamuyemo urukundo, impuhwe n’amahoro na bo ubwabo  bitabarimo bagahitamo kwica.

Ati “Abo na bo bagomba kwiyunga ubwabo kuko bahemukiye Imana ndetse bahemukiye abantu baremwe n’Imana, nibiyunge n’amateka yabo”.

Akomeza avuga ko ngo iyo ukurikiranye amateka y’abicanyi usanga mu 1959 barishe, 1963 barishe, 1990 barishe no mu 1994 bityo ngo ugasanga amateka yo mu miryango yo kwa kanaka harimo amaraso menshi.

Ati “Niba turi abakirisitu rero, dufashe iyo miryango kugira ngo bave mu kintu bita ubwicanyi, bave mu rwango rubyara ubwicanyi”.

Padiri Rutinduka avuga ko kugeza ubu abantu barimo kurwana no kugira ngo basanasane igihugu, abanyapolitiki bakora uko bashoboye, abacuruzi na bo uko bashoboye, ndetse ngo inzego zirimo na Kiliziya zirakora uko zishoboye ariko ikigaragara ni uko ngo Jenoside yakorewe Abatutsi yasenyeye igihugu.

Anavuga ko hari abapadiri bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abahungiye muri Kiliziya bizeye kuhakirira ahubwo bakahicirwa. Ati “Jenoside yadusenyeye Kiliziya, dufate nk’abapadiri bijanditse muri Jenoside, abakirisitu benshi bijanditse muri Jenoside noneho ugasanga Kiliziya zacu abantu bari bazihungiyemo bazi ko baribuhakirire ahubwo bakahashirira”.

Avuga ko mu muryango remezo basenga ariko ikibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, ahenshi ngo ntibajya bakivuga nubwo atari hose ariko agashimangira ko icyo kibazo batakivuga akaba ari ho ahera abasaba kukivugaho kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

Uyu mupadiri asaba abapadiri n’abalayiki mu nzego zitandukanye kwita ku muryango remezo, bakiga ku gituma imibanire yaba itagenda neza harimo n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko muri Diyoseze ya Byumba bagira gahunda y’utugoroba tw’abana, gahunda y’ihuriro ry’ingo ku buryo mu muryango remezo usanga hakorwamo ibikorwa byinshi ariko ikijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu muryango remezo ugasanga nta bwo bagiha ijambo.

Imiryango remezo irimo abiciwe n’abakoze Jenoside, ayisaba kubwiriza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kwanga icyaha, kumva ko bagiriye nabi Kiliziya.

Ati “Abo bishe nibatabare bitabara, basabe Imana imbabazi, basabe Kiliziya imbabazi noneho basabe imbabazi imiryango y’abarokotse kuko barabahemukiye cyane, babasenyeye imiryango, barabishe. Ibyo rero turagira ngo mu miryango remezo tubwirize abantu kwanga icyaha”.