Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Padiri Consolateur yagaragaje inzira Leta yanyuzemo yubaka ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 16-04-2019 saa 14:34:30
Padiri Consolateur Innocent asanga abato bakwiriye kumenya amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo bazarinde ko igihugu cyakongera kugwa muri ako kaga

Padiri Consolateur Innocent yagaragaje inzira itoroshye Leta y’Ubumwe yaciyemo mu kongera kubaka ubumwe n’Ubwiyunge nk’ishingiro ry’imibanire myiza y’abaturage n’iterambere.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye imiryango igize sosiyete sivile n’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda, bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kugira ngo bisuzume, barebe icyakorwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Padiri Consolateur yavuze ko Jenoside ikimara guhagarikwa, hakurikiyeho kujya gucyura impunzi z’Abanyarwanda zari hirya no hino, Leta yihutira kubanisha Abanyarwanda no kugarura ubumuntu mu bantu icyaha kitagomba gusimbuzwa ikindi kandi ushaka kubaka abaturage barimo n’abakoze icyo cyaha.

Ingabo zarwanaga (FAR na RPA) na zo mu mwaka wa 2002 zarahujwe zikora ingabo zimwe, RDF, aho kurasana ziyemeza kurasanira igihugu.

Akomeza agira ati “Habayeho kwihutira guca ikintu cyose gisa n’icyakurura amacakubiri; kuvana amoko mu ndangamuntu, abana bose bariga. Hari gukemura ibibazo dukoresheje uburyo bw’iwacu, nka Gacaca. Mwumva ko twari tuyifite kera, tujya kuvoma iwacu; iyo tutayigeraho nta bwo twari gukora. Ntiyakemuye byose ariko 90% irenga yarabikemuye kuko ni ubutabera bwunga kandi kunga Abanyarwanda ni cyo cyari gikenewe.”

Padiri Consolateur yakomeje avuga ko hanagiyeho Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibindi bifasha abaturage, bagahura, Gahunda ya Girinka itarobanura, gukorera mu makoperative, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bigamije kongera kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabikubiye mu ngingo eshatu, yaragize ati ‘Twahisemo ibintu bitatu, icya mbere twahisemo kuba umwe. Arongera ati tugomba kwigenera imibereho yacu, nta wundi ugomba kutugenera, ubundi ati turebe kure; uko kureba kure ni ukuvana mu nzira icyo ari cyo cyose cyazagarura amateka mabi. Byari ukugira ngo tubohoke twe gukomeza kuba imbohe z’amateka mabi, twubake ameza abacu bazabamo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi.”

Padiri Consolateur yakomeje agira ati “Ibyo byose byavuye kuri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, aho abahagaritse Jenoside n’Abanyarwanda bicaye bakareba icyakongera kubaka igihugu.”

Yasabye abanyamadini by’umwihariko gukomera ku nshingano zabo, zo kubanisha neza Abanyarwanda bafite amateka nk’ayo kugira ngo imitima yabo irusheho kubohoka bityo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ikomeze kuba nziza, igipimo bagezeho cya 92.5% gikomeze kuzamuka.

Padiri Consolateur Innocent asanga abato bakwiriye kumenya amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo bazarinde ko igihugu cyakongera kugwa muri ako kaga

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.