Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

PAC yanenze umushinga ucungwa na NAEB utarageze ku ntego yo kuzamura icyaro

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 18-03-2019 saa 17:32:59
Perezida wa PAC n'abagize Komisiyo babaza mu ruhame MINAGRI na NAEB ibitaragenze neza (Foto Twagira W.)

Abadepite banenze Umushinga PRICE ucungwa na NAEB, kuba utarabashije guteza imbere icyaro, ubwo NAEB yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ngo isobanure uko icunga umutungo.

Iki kigo gishinzwe umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherezwa mu mahanga, cyabimburiye izindi nzego kwitaba PAC, kiri kumwe na Minisiteri y’Ubuhini n’Ubworozi, MINAGRI.

Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrysostome ubwo yakiraga abayobozi ba NAEB, PRICE, n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI Musabyimana Jean Claude, yavuze ko umushinga PRICE utigeze ugera ku ntego yo kuzamura icyaro kandi ari zo zari inshingano zawo.

Kuba PRICE itarageze ku ntego, ni ibintu binashimangirwa n’abaturage bo mu Murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru mu buhamya abagize PAC bashyize ahagaragara hakoreshejwe amashusho.

Abo baturage biganjemo abagenerwabikorwa bafashwaga n’umushinga PRICE kubona ingemwe n’imbuto zo gutera icyayi mu mirima yabo, umwe aragira ati, “Ingemwe twahawe zari nke cyane kuko imirima yacu imwe nta cyayi giteyeho, usanga imbuto baduha zimwe zaraje zitinze, kandi ziza mu gihe k’izuba bituma zuma ntizatugirira akamaro, kuko twaraziteye ntizafata, none ubu twaradindiye kandi intego yari ukuduteza imbere mu rwego rw’ubukungu natwe tukazamuka nk’abandi.”

Ku birebana n’ibyo bibazo, Umuyobozi Mukuru wa NAEB Amb. George William Kayonga, avuga ko nubwo harimo ibibazo hari ibyakozwe, yemera ko icyuho gihari muri ubwo buhinzi bw’icyayi, icyakora ngo batangiye kubiganiraho mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo. Yasobanuye ko zimwe mu ngamba ari ikigega kiswe TDF (Tea Development Fund), kizafasha mu gutanga ibisubizo kandi mu buryo burambye.

Ku kibazo cy’umushinga wo guhugura abaturage uburyo bwo korora amagweja binyuze mu buhinzi bw’ibobere, Umunyabanga Uhoraho muri MINAGRI Musabyimana yemera ko byakozwe ku kigero cyo hasi cya 9%, avuga ko hazongerwamo imbaraga kugira ngo uwo mushinga ugirire abaturage akamaro mu rwego rw’ubukungu.

Umushinga PRICE wavuzweho kutagera ku ntego wihaye, watangiye mu 2012 ufite inshingano zo kuzamura iterambere ry’icyaro hitabwa cyane ku musaruro woherezwa mu mahanga, wongerewe amezi 18 ku gihe wagombaga gusoreza.

Ku ikubitiro uyu mushinga wari wahawe miriyoni 56 z’amadorari y’Amerika n’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe guteza imbere ubuhinzi IFAD, muri ayo miriyoni 50 ni impano ayandi ni inguzanyo.

Uwo mushinga ufasha mu buhinzi bugamije guteza imbere ibihingwa birimo ikawa, icyayi, amagweja mu rwego rwo kuzamura ibyo igihugu cyohereza mu mahanga.

Perezida wa PAC n’abagize Komisiyo babaza mu ruhame MINAGRI na NAEB ibitaragenze neza (Foto Twagira W.)

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “PAC yanenze umushinga ucungwa na NAEB utarageze ku ntego yo kuzamura icyaro”

  1. Mwiriwe.Mbere ya byose tubanje kubashimira ubuvugizi mudahwema kudukorera.Twashimishijwe n’itangazo Ryatanzwe na NAEB/PRICE mukwezi kwa 06/2019 ryo gukusanya ibitekekerezo by’imishinga y’abahinzi bahinga imbuto n’imboga n’imibavu mugihugu hose kugirango baterwe inkunga.Muri make twe nk’abahinzi twagize ubwitabire mukwandika no gutegura iyo mishinga kugirango duhabwe inkunga yongera ibyo twari tumaze kugeraho.Ariko ubu abahinzi twarirutse dushaka ibyangombwa dore ko harimo amananiza menshi hagati y’ibigo by’imari na BDF ndetse na NAEB/PRICE kandi bakirengagiza ko muri urwo rugendo rurerure rwo gushaka ibyangombwa umuhinzi bimutwara amafaranga menshi, Igihe ….yakagombye kuba arimo atunganya Umusaruro mu kwiyongera kw’ibiribwa dore ko isi yugarijwe n’ikibazo cy’igabanyuka ry’ibiribwa(Raport ya IFAD/PAM.

    None mudufashe gukurikirana iki kibazo abahinzi tuve mugihirahiro kuko umuntu ukora ibiryo ntakwiye guhozwa mu muhanda atakaza amafaranga n’umwanya.Inkunga yakagombye kuza ari inkunga aho kuza ari amananiza kandi igatangirwa kugihe.Twese tuzi ko ubuhinzi buyoborwa kandi bukagendera ku ngengabihe y’ihinga/Season.

    Tubaye tubashimiye ubuvugizi bwanyu. Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.