Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

PAC igiye gusaba ibisobanuro abayobozi b’ibigo n’imishinga byo mu turere 22

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 24-07-2019 saa 15:57:42
Bamwe mu badepite bagize PAC ubwo baganiraga na MIFOTRA ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko PAC, yatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri 2019 iteganya kongera gutumiza abayobozi mu nzego za Leta n’ibigo byo mu turere 22 aho bazasura, turimo abashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yagaragayemo imicungire itanoze hakurikijwe raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Perezida wa PAC Ngabitsinze Chrisostome, yabwiye Imvaho Nshya ko igikorwa cyo gutumiza abayobozi giteganyijwe muri Nzeri 2019, avuga ko mbere yo gutumiza ibigo n’imishinga mu nteko by’umwihariko muri PAC, we n’itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, batangiye ingendo mu turere dutandukanye mu rwego rwo gucukumbura ikibazo kiri muri iyo mishinga itaragenze neza.

Ati “Imwe mu mishinga n’ibigo aho twasanze ibibazo, turateganya ko tuzabatumiza muri Nzeri 2019, kugira ngo batange ibisobanuro ku micungire y’uburyo bacunze umutungo wa Leta, cyane ko imyinshi muri iyo mishinga usanga yaradindiye kuko iba yaratinze gushyirwa mu bikorwa ku gihe kiba cyaragenwe.

Ubu tuvugana Abadepite bagize itsinda rya PAC, turi mu burengerazuba mu turere twa Rutsiro na Rusizi aho twabashije gusura imishinga itandukanye irimo inyubako ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi ikoreramo, imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Rusizi, ikimoteri rusange cy’ako karere, ishoramari ry’inyubako ya Hotel Kivu Marina Bay, umuhanda ugana ku rugomero rw’amashanyarazi kuri Rusizi 3, umushinga wa Biyogaze zahawe abaturage mu bice bitandukanye by’aka karere nyinshi muri zo zitagikora ndetse n’ikaragiro ry’amata rya Giheke n’amwe mu macumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Ku kibazo k’imishinga basuye n’umwihariko wa buri mushinga niba hari abikosoye mu micungire, Ngabitsinze avuga ko aho basuye nibura basanze mu nyubako irebana n’ishoramari rya Hoteri Marina yo mukarere ka Rusizi hari ibyakosowe birimo kugenda neza, nubwo byose bitararangira neza.

Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, bari mu ngendo hirya no hino mu turere, by’umwihariko mu karere ka Rusizi mu misi ibiri bahamaze basuye uko imishinga ikora, cyane icunzwe nabi ari bimwe bigira ingaruka mu kudindiza umuvuduko w’iterambere ry’abaturage ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Bamwe mu badepite bagize PAC ubwo baganiraga na MIFOTRA ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “PAC igiye gusaba ibisobanuro abayobozi b’ibigo n’imishinga byo mu turere 22”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.