18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ovambe   yasezerewe mu ikipe  ya Mukura

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-10-2019 saa 18:14:38
Mathurin Ovambe Olivier wamaze gusezererwa n'ikipe ya Mukura

Mathurin Ovambe Olivier   waje mu Rwanda mu ntangiriro za Nyakanga 2019 aje gutoza ikipe ya Rayon Sports agahabwa amasezerano y’umwaka umwe  mu ikipe ya Mukura ibarizwa mu karere ka Huye nyuma y’amezi 3 gusa  yamaze gusezererwa  n’iyi kipe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ku mugaragaro ko bwatandukanye n’uyu mutoza tariki 18 Ukwakira 2019 aho bavuga ko   yazize imyitwarire mibi.

Uyu mutoza wageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Rayon Sports yari yahagaritswe by’agateganyo n’ikipe ya Mukura nyuma yo gukora amakosa yo kwinjira mu kibuga mu mukino hagati atabyemerewe agahabwa ikarita y’umutuku  ubwo ikipe ya Mukura yanganyaga na Sunrise FC 0-0  mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona wabaye tariki 09 Ukwakira 2019.

Iri kosa rikaba ryarabaye imbarutso kuko   n’ubundi yari amaze igihe atumvikana n’ubuyobozi nyuma yo kumubonaho imyitwarire itari myiza aho atumvikanaga n’abakinnyi ndetse n’umutoza wungirije hakwiyongeraho kutitwara neza  mu buzima busanzwe  aho bivugwa ko yanywaga inzoga cyane n’ibindi.

Uyu mutoza ukomoka muri Cameroun akaba yari aje mu Rwanda avuye  mu Bwongereza atandukanye n’ikipe ya Mukura ayisigiye ikombe k’irushanwa ryitiriwe  ikigega “Agaciro” cya 2019 aho Mukura yegukanye iki gikombe itsinze  Rayon Sports ibitego 2-1.

Gusa  nta bwo yatangiye neza shampiyona kuko imikino ibiri yatoje, Mukura yarayinganyije (Espoir FC na Sunrise FC).

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura bukaba butangaza ko nyuma yo kwicarana n’uyu mutoza bakaganira ku bikubiye mu masezerano bahisemo gusesa aya  masezerano mu bwumvikane.

Gusa  ikipe ya Mukura biravugwa ko yishyuye uyu mutoza amafaranga agera kuri miriyoni.

Uwari usanzwe ari umutoza wungirije, Tony Hernandez ni we ugiye kuba atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru w’agateganyo mu gihe ubuyobozi mu minsi ya vuba bazafata ikindi kemezo.

Ovambe yari yagizwe umutoza wa Mukura asimbuye Haringingo Francis wayivuyemo yerekeje muri Police FC nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.