19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

OMS yemeje ko COVID-19 ishobora kwandurira mu mwuka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-07-2020 saa 08:39:57

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) bwemeye guha agaciro ibimenyetso bifatika by’abahanga mu bya siyansi bishimangira ko icyorezo cya COVID-19 cyandurira mu mwuka.

OMS yatangaje iby’ibyo bimenyetso bishya nyuma y’aho itsinda ry’Abashakashatsi mu buvuzi ryari rimaze igihe risaba uwo muryango kuvugurura amabwiriza y’uburyo COVID-19 n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero bikwirakwizwa mu bantu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga, impuguke yashyiriweho kuyobora urugamba rwo guhangana na COVID-19 muri OMS Maria Van Kerkhove, yagize ati:”Tumaze igihe tuganira ku buryo bushoboka bw’uko COVID-19 ishobora gukwirakwizwa ikanandurira mu mwuka n’amatembabuzi awugendamo.”

Ikinyamakuru CGTN cyatangaje ko Benedetta Allegranzi yakomeje agira ati: “Ibishoboka ko COVID-19 yandurira mu mwuka ahahurira abantu benshi-by’umwihariko ahantu hihariye, ahari umubyigano, ahafunze n’ahatari umwuka uhagije, byatangiwe gihamya kandi ntibyakwirengagizwa. Gusa haracyakenewe gukomeza gukusanya amakuru kuri ibyo bimenyetso ndetse bikanasobanurwa mu buryo bwimbitse.”

UbusanzweOMS yemezaga ko COVID-19 ari indwara ifata imyanya y’ubuhumekero igakwirakwizwa by’umwihariko mu matembabuzi ava mu mazuru n’umunwa y’uwanduye asigara ahantu aho ari ho hose atakaye cyangwa se agahita ahura n’utanduye akamwanduza.

Gusa mu ibaruwa ifunguye yandikiwe uwo Muryango ufite ikicaro gikuru i Geneva  igasohorwa mu Kinyamakuru cyandika ku ndwara n’ibyorezo byandura ku wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga, abahanga mu bya siyansi 239 baturutse mu bihugu 32 bagaragaje ibimenyetso simusiga byerekana ko udusigazwa tw’amatembabuzi y’umuntu wanduye COVID-19 dushobora kumara umwanya  mu kirere kuburyo twakwanduza undi muntu uduhumetse.

Bashingiye ku kuba utwo dutonyanga tutagaragarira amaso duhobora kumara umwanya mu kirere, abo bahanga mu bya siyansi basabye OMS kuvugurura amabwiriza Isi igenderaho mu kwirinda kugeza ubu.

Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 agiye kuvugururwa mu minsi iri imbere, ariko buri wese arasabwa kurushaho kubahiriza asanzwe

Jose Jimenez, umwe muri abo bahanga basinye no kuri iyo baruwa, yagize ati: “Twashakaga ko babona ibihamya bifatika bakabyemeza. Ntitugamije kwibasira OMS, ahubwo ni amakuru yakorewe ubushakashatsi, ariko kandi twumvise ari ngomwa kubitangaza mu ruhame kuko OMS ubwayo yari yanze kwemera ukuri kwacu mu biganiro bitandukanye twagiranye.”

Jimenez yakomeje ashimangira ko mu mateka y’umwuga w’ubuvuzi, abahanga mu bya Siyansi bamaze igihe kinini batavuga rumwe ku buryo indwara zimwe na zimwe zishobora gukwirakwizwa mu muyaga cyangwa mu mwuka mu gihe ari na yo nzira iyoboye izindi mu kwanduza indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Yagaragaje ko bamwe birinda gutangaza uburyo izo ndwara zandura kubera ubwoba bw’uko abantu bahungabana n’abaganga bakanga kujya ku kazi.

Ati: “Abantu nibumva ko COVID-19 yandurira mu mwuka, abaganga n’abandi bakora mu buvuzi bashobora kwanga kujya ku kazi, cyangwa se abantu badukire udupfukamunwa twagenewe abaganga gusa (N95) kuko ari two dufite ubushobozi buhambaye bwo kurinda, bityo usange ibihugu bimwe na bimwe bibuze utwo gukoresha mu buvuzi.”

Kuvugurura amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bishobora gutuma ibyo benshi bari bamenyereye mu kwirinda bihinduka, harimo gusiga intera ya metero gusa hagati y’umuntu n’undi.

Birashoboka ko ahantu hamwe na hamwe, cyane cyane ahahurira abantu benshi, abantu bazasabwa kwambara ibikoresho bipfuka amaso (Face shields) aho bidashoboka guhana intera ihagije.

Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere OMS izatangaza amabwiriza agaragaza uburyo bufitiwe gihamya icyo cyorezo gikwirakwizwamo mu rwego rwo kurushao gufasha Isi guhangana na cyo mu buryo bwizewe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.