Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Okoko yahawe inshingano zo kugeza Espoir FC ku mwanya wa 8

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 29-03-2018 saa 07:22:38
Okoko wahawe inshingano zo gufasha Espoir FC gusoreza mu makipe 8 ya mbere muri shampiyona y'uyu mwaka wa 2017-2018

Okoko wari umutoza wa Gicumbi FC yahawe amasezerano y’amezi atandatu nk’umutoza mushya wa Espoir FC asabwa kuzasoza shampiyona mu makipe 8 ya mbere.

Okoko wahawe inshingano zo gufasha Espoir FC gusoreza mu makipe 8 ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2017-2018

Okoko yasimbuye Ndayizeye Jimmy utarabashije kuzuza ibyo amasezerano ye yateganyaga byo gutsinda 4/5 by’imikino yose. Uyu mutoza yasezerewe  ntiyanabashije gutsinda imikino ibiri yari yategewe (aho yanganyije na APR FC 1-1, atsinda Miroplast 2-0)  bituma asiga Espoir FC  ku mwanya 13 n’amanota 14  nyuma yo gutsinda gusa imikino ibiri anganya 8 atsindwa itanu.

Perezida wa Espoir FC,  Habyarimana Marcel yabwiye Imvaho Nshya ko komite yari yahawe inshingano zo guhitamo umutoza zasanze Okoko ariwe mutoza ukwiye kuyobora Espoir FC  mu mikino isigaye ya shampiyona n’iy’igikombe cy’Amahoro.

Habyarimana yavuze ko intego bahaye uyu mutoza ari ukuzasoza mu makipe 8 muri shampiyona byanze bikunze.

Imvaho Nshya yifuje kumenya impamvu batoranyije Okoko mu gihe nyamara ikipe yatozaga ya Gicumbi FC  ayisize mu  myanya  ya nyuma. Yagize ati “Umuntu ashobora kutitwara neza kubera impamvu zitandukanye. Tugiye kumuha ibikenewe byose bizamufasha kugera ku nsinzi”.

Okoko ugera i Rusizi uyu munsi tariki 29 Werurwe 2018  arazira rimwe na Simpenzwe Hamidou, Dudu myugariro wari usanzwe akinira Mukura nk’uko byemejwe na Perezida w’iyi kipe.

Okoko ni umwe mu batoza bazwiho gutabara amakipe yari agiye kumanuka. Yatoje amakipe ya La Jeunesse, Musanze FC, Amagaju FC, Mukura na Gicumbi FC  yagezemo muri Gashyantare 2017.

 

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.