Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Okoko yahagaritswe iminsi 15 azira ibirimo kwanga kuvugana n’abanyamakuru

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 06-12-2018 saa 07:54:35
Umutoza Okoko

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi bwahagaritse mu gihe k’iminsi 15, Okoko Godeffroid, umutoza wayo azira imikorere mibi irimo no kutavugana n’abanyamakuru.

Ibi byemejwe na Habimana François, Umunyamabanga mukuru wa Espoir FC wavuze ko uyu mutoza ahagaritswe kugeza igihe atangiye ibisobanuro mu nyandiko.

Habimana avuga ko Okoko ashinjwa ibibazo birimo kwanga kuvugisha abanyamakuru mu gihe ari inshingano ze gutangariza abaturage ba Rusizi uko ikipe yabo ihagaze.

Yanashinjwe kandi kudakorana na bagenzi be bamwungirije aho akunze kubasuzugura, kwivanga mu nshingano z’abandi no kwanga gushyira mu bikorwa inama yagiriwe na komite zirimo gukinisha abana bato batoranyijwe.

Ati “Hari abana 22 twagombaga gushyira mu ikipe, twashakaga ko yabaha umwanya wo kwigaragaza mu mikino imwe n’imwe. Ibyo yanze kubiha agaciro tukabona bitubangamiye kandi ari bo tuzagumana.”

Umutoza Okoko

Okoko asanga arengana

Umutoza Okoko ahereye ku cyo kutavugana n’abanyamakuru yavuze ko atajya yanga kuvugisha abanyamakuru kereka gusa mu gihe yumva nta cyo yababwira.

Ati “Ngo simvugana n’abanyamakuru, ubu se ko mwe mbitabye? Niba uje kumbaza ntafite ikintu nakubwira ntari mu mwuka wo kuvuga aho kuvuga ibibi sinaceceka?”

Anavuga kandi ko abana bamushinja ko abakinisha. Ati “Bariya bana ni nge wafashe ikemezo cyo kuzamura abakinnyi 10 nkagura abakinnyi bane gusa. Nagiye mu kiruhuko mvuyeyo nsanga ntibaguze ba bandi nabasabye banyohereza mu Bugarama gushaka abana; mvuyeyo nabonye abana batatu. Nyuma twashatse abana i Nyamasheke nshakayo abandi 10. Bazambwire igihe cyo kubakinisha. Nge kuri gahunda yange mbona aba bana bazakina mu myaka ibiri bitewe nuko mbabona, narimo mbakoresha cyane ngo umwaka utaha bazakinire iyi kipe. Ubu ni ho bavuga ngo sinshaka kubakinisha? Ninde ubatoza? Ni nge cyangwa ni komite? Erega umwana aragoye, umwana ushobora kumuha umukino bikamunanira agahita awanga burundu.”

Umutoza Okoko avuga ko ubuyobozi bwamurenganyije kuko butigeze bumuha igihe cyo kumwumva.

Biteganyijwe ko, Espoir FC iba itozwa by’agateganyo na Saidi Abbedi Makasi wari umutoza wungirije mu mikino ya Etincelles FC, Sunrise FC na Mukura. Iyi kipe iri ku mwanya 11 n’amanota 7.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.