Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyuma y’umuganda habaye amatora yo kuzuza inzego z’Abunzi n’iz’ibanze

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 27-04-2019 saa 16:54:39
Nyuma y'umuganda rusange abaturage bazajya basobanurirwa ibikubiye mu mavugurura y'ibyiciro by'ubudehe kugeza bitangiye gukoreshwa

Umuganda usoza Mata wakurikiwe n’amatora yo kuzuza inzego z’Abunzi n’Inzego z’ibanze mu rwego rwo kugira inzego zuzuye muri demukarasi no mu bwisanzure.

Inama y’abakomiseri ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2015 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 180, ishingiye ku itegeko nomero 31/2015 ryo ku wa 24 Ukuboza 2005 rigena imiterere n’imikorere ya Komisiyo y’igihugu y’amatora cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 3 n’iya 5 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe, ishingiye kandi ku itegeko ngenga nomero 02/2010 ryo ku wa 09 Kamena 2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite z’Abunzi nk’uko ryahinduwe, Komisiyo y’igihugu y’amatora ifite ububasha bwo gutegura amatora y’Abunzi n’ay’Inzego z’ibanze.

Buri Munyarwanda utuye cyangwa ukorera mu mudugudu wujuje nibura imyaka 18 y’amavuko kandi udafite imiziro yemerewe gutora ndetse n’abanyamahanga bamaze nibura umwaka umwe batuye cyangwa bakorera mu mudugudu na bo bemerewe gutora mu gihe bafite ibyangombwa bifite agaciro.

Itegeko kandi rigaragaza abatemerewe gutora ko ari abambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora, gutorwa bikaba bitaramuhanaguraho ubwo busembwa cyangwa ngo bahabwe imbabazi zemewe n’amategeko.

Abandi batemerewe gutora ni abakatiwe burundu kubera icyaha cya Jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri.

Hari n’abandi batemerewe gutora, akaba ari abakatiwe burundu kubera icyaha cy’ubwicanyi n’ubuhotozi, impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda, abafunze, abireze bakemera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri bagasaba imbabazi.

Itegeko kandi rigena abemerewe n’abatemerewe gutorwa mu nzego z’Abunzi. Rigira riti “Kugira ngo umuntu yemererwe gutorwa kuba umukandida mu batorwamo Abunzi, agomba kuba ari umunyarwanda, atuye mu kagari cyangwa mu Murenge ashaka gutorerwamo, afite nibura imyaka 21 y’amavuko, kuba azwiho ubudakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi, kuba ari umunyakuri kandi atanigana abandi ijambo, kuba atarigeze yirukanwa mu kazi ako ari ko kose kubera kwitwara nabi.

Itegeko rigena ko abatemerewe gutorwa ari abambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora bakaba batarahanagurwaho ubwo busembwa cyangwa ngo bahabwe imbabazi zemewe n’amategeko ndetse n’abakatiwe burundu kubera icyaha cya Jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga nomero 13/2008.

Inzego z’Abunzi kimwe n’Iz’ibanze ziraye zujujwe nk’uko biteganywa n’itegeko, mu matora yayobowe na Komisiyo y’igihugu y’amatora binyuze mu bakorerabushake bayo bo ku rwego rw’ibyumba n’imirenge.

Nyuma y’umuganda rusange abaturage bazajya basobanurirwa ibikubiye mu mavugurura y’ibyiciro by’ubudehe kugeza bitangiye gukoreshwa

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.