Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyuma yo kuganira na Dr Ngirente, Stearns yatangaje gahunda bafite ku Rwanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 22, 2018

Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru w’Umuryango nterankunga w’Abanyamerika ‘World Vision’ ku Isi, Richard Stearns, yatangaje ko bagiye gutera inkunga u Rwanda yo kugeza amazi meza n’ibikorwa by’isukura ku baturage miliyoni imwe mu myaka ine iri imbere.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, uwa kabiri ututse ibumoso akurikiwe n’Umuyobozi wa World Vision ku Isi, Richard Stearns bari kumwe n’abandi bayobozi nyuma y’ibiganiro (Foto James R)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ejo hashize tariki ya 21 Werurwe 2018, ubwo uyu muyobozi yari amaze kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ‘World Vision’ ifite ubushake bwo gufasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yiyemeje yo kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku baturage miliyoni imwe mu gihugu hose.

Ati “Tuzagerageza kuzamura inkunga, aho dukorera muri Amerika, kugira ngo bageze amazi meza n’ibikorwa by’isukura ku baturage miliyoni imwe mu Rwanda, mu gihe k’imyaka ine iri imbere.

Tuzakorana na WASAC (Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura) kugira ngo tugere kuri iyo ntego. Dushimishijwe n’uburyo bizakorwa kandi dushikamye ku mubano wacu na Guverinoma y’u Rwanda mu kugera ku ntego Perezida Kagame afite, kandi twishimiye ko tuzabigeraho dufatanyije.”

Yakomeje avuga ko bataremeza neza uko iyo nkunga izaba ingana, ariko ishobora kuba nka miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 25.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ashobora no kwiyongera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu, amazi n’isukura, Eng. Kamayirese Germaine, yavuze ko uyu muryango usanzwe ukorera mu turere 23 mu gihugu hose, bityo Guverinoma izagenda ireba ahandi hakiri ibibazo by’amazi uwo mushinga utazagera. Ati “Nkuko tubifite muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ikigambiriwe ni ukuzamura buri karere bitewe n’aho kageze kuri izo serivisi zo kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku baturage.”

Kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku baturage ni kimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere mu kwihutisha iterambere no kuzamura imbereho myiza y’abaturage, bikazanatuma ikigero cy’abarwara indwara zituruka ku mwanda zigabanuka igihugu kikagira abaturage bafite ubuzima bwiza babasha gukora bakiteza imbere.