Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 20, APR FC ni yo ikomeje kuyobora urutonde

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 11-03-2019 saa 08:57:52
Hakizimana Muhadjiri wafashije APR FC kubona amanota ku mukino w'umunsi wa 20 bituma iyi kipe ikomeza kuyobora urutonde by'agateganyo (Foto Ntare J)

Bugesera FC 1-1 Rayon Sports
Kiyovu 1-1 Sunrise FC
APR FC 1-0 Etincelles FC
AS Kigali 1-2 Mukura
Marines FC 1-0 AS Muhanga
Amagaju FC 1-0 Gicumbi FC
Musanze FC 2-0 Police FC
Kirehe FC 0-0 Espoir FC

Ikipe ya APR FC nyuma yo kwitwara neza igatsinda Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 48 aho irusha amanota 4 ikipe ziyikurikiye, Rayon Sports na Mukura.

Kuva tariki 08 kugeza 10 Werurwe 2019 ni bwo habaye imikino y’umunsi wa 20. Uwabimburiye iyindi, tariki 08 Werurwe 2019, Bugesera FC yanganyije na Rayon Sports zinganya igitego 1-1, umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’aho Sitade ya Bugesera FC ihagaritswe.

Igitego cya Bugesera cyatsinzwe na Ndikumasabo Steve naho icya Rayon Sports gitsindwa na Ulimwengu Jules unayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi (12).

Mu mikino yabaye tariki 09 Werurwe 2019, ikipe ya Kiyovu nyuma yo kunganya na Mukura 0-0 yongeye kunganya na Sunrise FC igitego 1-1. Ikipe ya APR FC yo yitwaye neza itsinda Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe kuri penaliti na Hakizimana Muhadjiri wahise yuzuza ibitego 9 atsindiye iyi kipe muri shampiyona ya 2018-2019.

Indi mikino yabaye

Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1. Ku ruhande rwa Mukura yatsindiwe na Munyakazi Jusuf Lule na Iradukunda Bertrand mu gihe icya AS Kigali cyatsinzwe na Sentongo Saifi. Ikipe ya AS Kigali ikaba itari mu bihe byiza kuko uyu ni umukino wa kabiri itsinzwe yikurikiranya nyuma y’uwo yatsinzwe na Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19.

Muri iyi mikino y’umunsi wa 20 kandi, Marines FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0, Musanze itsinda Police FC ibitego 2-0. Iyi kipe ya Police FC nayo akaba ari umukino wa kabiri yari itsinzwe nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino uheruka w’umunsi wa 19.

Ikipe ya Kirehe FC yanganyije na Espoir FC naho ikipe y’Amagaju FC itsinda Gicumbi FC igitego 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ikaba ari umukino wa kabiri yikurikiranya yari itsinze nyuma yo gutsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa 19.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 20, APR FC irayoboye n’amanota 48, ikurikiwe na Rayon Sports na Mukura zifite amanota 44 naho ku mwanya wa nyuma wa 16 hakaza ikipe y’Amagaju FC n’amanota 14.
Byari biteganyijwe ko shampiyona ihita isubikwa kubera ko ikipe y’igihugu “Amavubi” igomba gutangira imyitego yo gukina na Cote d’Ivoire mu mukino wa nyuma mu itsinda H mu gushaka itike ya CAN 2019 ariko mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA” batangaje ko imikino y’umunsi wa 21 iteganyijwe tariki 16 na Werurwe 2019 n’iya 22 iteganyijwe tariki 23 na 24 Werurwe 2019 izakomeza aho amakipe afite abakinnyi batarenze batatu mu ikipe y’igihugu azakina.

 

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.