Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Nyuma y’ibiganiro bya Kagame na Mohammed VI uruganda rw’imiti rwatangijwe

Yanditswe na admin

Ku ya 18-12-2017 saa 12:14:52
Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi (ibumoso) akurikiwe na Ayman Cheik Lahlou bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uruganda rw'imiti Cooper Pharma (Foto; Niyonsenga S.)

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu k’iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yashyize ibuye ry’ifatizo ahatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora imiti. Uruganda ‘Cooper Pharma’ ruzajya rukora imiti, ni urw’abashoramari bo muri Maroc, rukaba ruje mu Rwanda nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame n’umwami wa Maroc Mohammed VI nk’uko byasobanuwe na Akamanzi.

Ni uruganda Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ruje kugabanya amafaranga menshi yagurwaga imiti hanze y’u Rwanda. Rukaba ruzuzura rutwaye amadolari y’Amerika miliyoni 6, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 5,1.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi (ibumoso) akurikiwe na Ayman Cheik Lahlou bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’imiti Cooper Pharma (Foto; Niyonsenga S.)

Akamanzi yagize ati “Twatangije umuhango wo kubaka uruganda rwa Cooper Pharma, ni uruganda ruturutse mu gihugu cya Morocco, baje bakurikiye umwami w’icyo gihugu na we wagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida wacu bemeranya ko tuzakorana imishinga itandukanye, uyu ni umwe mu mishinga ihuje igihugu cyacu na Morocco.”

Akamanzi yakomeje agira ati “Uru ruganda ruzadufasha kugira ngo ibyo dukorera hano mu Rwanda birusheho kwiyongera bigabanye ibyo dukura hanze. Mu mwaka ushize twaguze imiti hanze y’u Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari, twizeye rero ko ibyo uru ruganda ruzakora bizadufasha kugabanya icyo giciro kinini k’imiti dukura hanze, ni uruganda rero rw’ingenzi ku gihugu cyacu.”

Ni uruganda ruzubakwa n’amafaranga angana na miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika, biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka ikiciro cya mbere cy’uru ruganda kizatanga akazi ku banyarwanda bagera kuri 40.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda Ayman Cheikh Lahlou yavuze ko bahizemo gushyira ikicaro cyarwo mu Rwanda ariko rukaba ruzaba rukorana n’ibihugu byose by’Afurika y’Uburasirazuba bitewe n’uko u Rwanda ari igihugu kiza kandi gitekanye ugereranyije n’ibindi byo mu karere

Yagize ati “Muri Afurika y’Uburasirazuba twasanze u Rwanda ari cyo gihugu kiza, kiri ahantu heza, gifite imiyoborere myiza ndetse by’umwihariko ni na cyo gihugu twabonye gihuza ubushake n’imyumvire n’uruganda rwacu, twishimiye cyane gukorera mu Rwanda kubera ibyo byose.”

Ayman yemeje kandi ko mu mikorere yabo ik’ingenzi ari abantu kurenza gukora ubucuruzi, ati “Turi abikorera ariko nta bwo tuje mu Rwanda nk’abashaka gukora ishoramari gusa, ahubwo turanashaka kugira ikindi kintu k’ingenzi twakorera abaturage. Tuzaba turimo gufatanya gukemura ikibazo k’ibura ry’imiti ku banyarwanda. Tuzajya dukora icyo Abanyarwanda n’abaturanyi b’u Rwanda bakeneye.”

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzamara amezi 18 kugira ngo rube rumaze kuzura. Uruganda rwa Cooper kugeza ubu rufite amashami ahantu hatandukanye mu Burayi, Aziya n’Afurika. Mu Rwanda, Cooper Pharma izubakwa mu karere ka Gasabo mu gace k’inganda aho izubakwa mu kibanza cya metero kare 20 000.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.