Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Nyuma y’ibibazo yajyaga ishyikirizwa NCCR ifite ibyo yishimira muri 2018

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Aug 5, 2018

Umuyobozi w’Urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (NCCR) Katabarwa Augustin, asanga hari ibikorwa bitatu by’ingenzi bihatse ibindi byagezweho mu mezi 7 y’umwaka wa 2018 byo kwishimirwa kuko hari aho byavanye abanyamuryango n’aho bibagejeje nyuma y’ibibazo bitandukanye abanyamuryango bajyaga bayishyikiriza.

Umuyobozi w’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda Katabarwa Augustin asobanura ibyagezweho

Nk’uko atangira abisobanura, igikorwa cya mbere agaragaza cyagezweho harimo kuba harabashije kubaho imurikagurisha ry’amakoperative. Avuga ko ubusanzwe amakoperative agaragara cyane mu imurikagurisha rigenda riba hirya no hino mu gihugu ariko ugasanga muri iryo murikabikorwa abanyamuryango bayo bavanze n’abandi batanga izindi serivisi zitandukanye.

Atangaza ko muri Kamena 2018 abanyamuryango b’amakoperative atandukanye banahuriye mu imurikagurisha ryabereye ku Murindi.

Igikorwa gikomeye avuga cyagezweho mu imurikagurisha ry’amakoperative ni icyabereye mu muri Camp Kigali ku itariki 29-30 Werurwe 2018 kuko ryanitabiriwe n’amakoperative yo ku rwego mpuzamahanga. Agira ati: “Twambaye umwambaro umwe w’abanyamuryango ba koperative ariko ntituziranye ngo buri umwe amenye icyo undi akora. Abakora mu by’ingendo ntibazi ibyo abakora ubuhinzi bakora, abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibazi ibyo abanyabukorikori bakora kandi mu by’ukuri hari ibyo buri kiciro cyakwigira ku kindi”.

Katabarwa avuga ko icya kabiri cyo kwishimirwa na NCCR, ari uko muri uyu mwaka 2018 i Maputo muri Mozambique hafunguwe ku mugaragaro umuryango uhuje ingaga z’amakoperative z’abahinzi muri Afurika hagamijwe kugereranya ingano y’abaturage n’iy’ibiribwa bigomba kubatunga kandi abahinzi bashishikarizwe kongera umusaruro.

Akomeza n’icya gatatu kishimirwa muri 2018 harimo kuba NCCR ifatanyije na AMRI ari ryo huriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda batangiye umushinga wo gushinga ishuri rigamije kongerera ubumenyi amakoperative binyuze mu banyamuryango bayo, abayobozi bayo no kubafasha muri gahunda yo kubitsa no kuguriza rishobora gutangira muri Mutarama 2019, aho uzajya arirangizamo azajya ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza A1.

Uretse kuba agaragaza ibintu 3 by’ingenzi byishimirwa na NCCR mu 2018, Mu byo atangaza biteganyijwe mu gihe kiri imbere ni ukuba kandi bizaza byiyongera kuri ibyo byagezweho ni ukuba mu Rwanda hagiye gushyirwa ikicaro cy’umuryango w’amakoperative muri Afurika kikazashyirwa i Kigali kandi umuyobozi w’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda akaba ari we watorewe kuwuyobora, ibintu bizagira inyungu ku Rwanda.

Ikindi ni imurikagurisha ry’amakoperative ku rwego mpuzamahanga ririmo gutegurwa bigizwemo uruhare n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) NCCR, na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), rikaba itegerejweho umusaruro mu gusangizanya ubumenyi, kwinjiriza u Rwanda amadovize ku bazaryitabira, gutinyurana hagati y’abanyamuryango b’amakoperative bose n’imikoranire hagati yayo mu buryo bw’ubucuruzi.