19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Nyuma y’amateka asharira, u Rwanda rufite amahoro-NURC

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-09-2020 saa 16:33:33
Amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, ntiyabujije Abanyarwanda kongera kwiyunga no gusana imitima yayari yarabaye akahebwe

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwaciye ingoyi y’amateka mabi yaranze u Rwanda uhereye mu gihe cy’ubukoroni kugeza no mu cya repubulika zakomeje kubiba urwango n’amacakubiri yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka agaragaza uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwakunze guhura n’ibyonnyi bishingiye ku macakubiri, ivangura, ubuhunzi, inzangano, inyigisho z’ubugome n’ibindi.

Uwabaye mu Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba atarararugarukamo mu myaka 26 ishize, byagorana ku mwumvisha uburyo amacakubiri n’urwago byari akamenyero kuri ubu byahindutse zkirazira.

Leta yaheje abana bayo ku bwa poritiki mbi, ubu yashibutsemo iy’ubumwe bw’Abanyarwanda. Abanyarwanda bakomeje guhuza imbaraga mu guharanira ibibateza n’Igihugu muri rusange, bigira ku mateka y’ibyabaye kugira ngo ibibi bitazasubira ukundi, ibyari byiza bigakomeza gusigasirwa.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamaahnga w’Amahoro aho Abanyarwanda banishimira ibyagezweho mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 26 ishize bavuye mu mateka ashaririye.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isiyo yose kwizihiza uyu munsi yishimira intera ikomeye u Rwanda rugezeho mu bumwe n’ubwiyunge.

Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, yagize ati: “Iyo tuvuga amahoro mu Gihugu cyacu, twishimira ko nyuma y’amateka asharira twanyuzemo, ubu dufite amahoro. Turasabwa kuyabungabunga.”

Yakomeje agira ati: “Uyu ni umwanya wo kwiyibutsa nk’Abanyarwanda inzira twahisemo y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Ubuyobozi bwa NURC kandi bwashimangiye ko kuri ubu urubyiruko, nk’amizero y’ahazaza hafite ikerekezo kizima, ruhabwa umwanya wo kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro kuko u Rwanda rwahisemo kureba ibiramba.

Perezida wa NURC Bishop John RUCYAHANA, yagize ati: “Urubyiruko ni amizero y’Igihugu cyacu ruzakomeza kuba ku isonga mu gukangurirwa kwitabira ibikorwa byubaka amahoro”.

Kuri ubu inzego z’ubuyobozi ziha agaciro gakomeye ubusugire, amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu uyu munsi wizihijwe Abanyarwanda bibutswa intamwe ishimishije bagezeho na byinshi bigikenewe gukorwa kugira ngo rugere ku mahoro n’iterambere birambye.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.