Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Nyuma ya Rutunga, u Rwanda rurasaba ko n’abandi bakekwaho Jenoside bafatwa

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 20-03-2019 saa 08:58:09

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashimye intambwe yatewe n’u Buholandi, yo guta muri yombi Rutunga Venant ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye Imvaho Nshya ko ifatwa rya Rutunga rishimishije, asaba ko n’abandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside babuzwa kwidegembya.

Yunzemo ati, “Si uwa mbere ufashwe n’u Buholandi, hari abandi babiri (Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude), tukaba twumva ari igikorwa cyiza ku butabera bwacu.”

Rutunga yafashwe kuwa 19 Werurwe 2019 na Polisi y’u Buholandi, akaba ategerejwe gushyikirizwa inkiko ngo yisobanure ku bwicanyi ashinjwa gukorera mu Majyepfo y’u Rwanda.

Nkuri asobanura ko Rutunga yari umuyobozi muri ISAR-Songa ubwo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu yabaga, akemeza ko yayigizemo uruhare.

Usibye aboherejwe mu Rwanda, u Buholandi bwanaburanishije abandi Banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ibintu Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko na byo ari byiza.

Nkusi ati, “Hari abo bafashe intambwe barababuranisha batatu, barimo Joseph Mpambara na Yvonne Basebya.”

Mpambara yakatiwe gufungwa burundu muri 2011, ubwo yari yajuririye igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe kubera ibyaha birimo kwica urubozo abagore n’abana babo bane.

Basenya Yvonne we yakatiwe gufungwa imyaka 6 n’amezi 8 kubera ubwicanyi bwakorewe muri Gikondo mu Mujyi wa Kigali mu 1994, ariko apfa atarangije igihano mu mwaka wa 2016.

Kuri Rutunga, hari amakuru avuga ko yakatiwe burundu n’Inkiko Gacaca, ariko Ubushinjacyaha buvuga ko biramutse ari byo imyanzuro ya Gacaca yazateshwa agaciro niyoherezwa mu Rwanda.

Mu yandi magambo, amategeko ngo ateganya ko iyo ukekwaho uruhare Jenoside yoherejwe mu Rwanda, igihano yakatiwe na Gacaca gikurwaho kugira ngo aburanishwe n’inkiko zisanzwe.

Ibi Nkusi uvugira Ubushinjacyaha yabivuze ashingiye ku kuba u Rwanda rwizera ko azoherezwa mu Rwanda, kuko impapuro zagendeweho atabwa muri yombi zisaba ko yoherezwa mu Rwanda.

Nkusi avuga ko ibyaha akurikiranweho ari ibyakorewe mu Kigo cya ISAR-Songa yakoragamo, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Impapuro zisaba ko atabwa muri byombi zasohowe mu mwaka wa 2010, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Abakekwaho Jenoside bari mu mahanga basaga 1000

Umuvugizi w’u Bushinjacyaha, Faustin Nkusi, avuga ko mu Buholandi hoherejweho amadosiye 18 y’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, mu madosiye asaga 1000 yoherejwe ku Isi hose.

Yizera ko n’abandi bacyidegembya muri icyo gihugu bazafatwa bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda, ashingiye ku mikoranire myiza iri hagati y’ibihugu byombi.

Ayo madosiye asaga 1000 yoherejwe mu bihugu 32, amenshi akaba yaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihariye amadosiye 372.

Igihugu gikurikiraho mu kugira abashakishwa kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Uganda yoherejwemo amadosiye 260, nk’uko Nkusi abyemeza.

Ku mugabane w’u Burayi, igihugu kiyoboye urutonde ni u Bufaransa bwoherejwemo amadosiye 42, bukurikiwe n’u Bubiligi bwoherejwemo abarirwa muri 39.

Nkusi avuga ko imikoranire y’u Rwanda n’ibihugu bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside imeze neza nubwo atari ku rugero rwifuzwa, cyane cyane kuva muri 2007.

Ati, “Muri rusange ntabwo biri ku rwego twifuza 100% ariko nanone nta wabura no gushima kubera ko urebye igihe hagiriyeho ishami rishinzwe gukurikirana abo bantu (mu Bushinjacyaha bw’u Rwanda) ryagiyeho muri 2007, navuga ko hari ibimaze gukorwa kubera ko byibuze hari n’abamaze koherezwa. Hamaze koherezwa abantu 19, hari n’abagiye baburanishwa mu bindi bihugu bagera kuri 22, ibyo byose turabibara mu rwego rw’ubufatanye, hari na ICTR (Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda) yohereje amadosiye atandatu, ikohereza n’abandi bantu batatu barimo baburanishwa, bufatanye burahari.”

U Rwanda rusaba amahanga guca umuco wo kudahana, rukohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bose, cyangwa bakaburanishirizwa mu bihugu barimo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga,

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.