Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Nyirasafari yasabye Abanyarwanda guterwa ishema no kuvuga Ikinyarwanda

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 22-02-2019 saa 16:32:39
Minisitiri Nyirasafari Esperance yakanguriye Abanyarwanda guhesha agaciro ururimi rubahuza (Foto Gisubizo G.)

Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance arakangurira Abanyarwanda kwiyungura ubumenyi mu mikoreshereze y’ururimi rwabo (Ikinyarwanda), bakagira ishema ryo kukivuga, bakacyandika kandi bakagishishikariza abandi.

Yabitangarije mu muhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’ururimi kavukire, aho insanganyamatsiko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) igira iti: “Indimi gakondo, ni inkingi y’iterambere, amahoro n’ubwiyunge”.

Nyirasafari ati: “Abayobozi, abanyamadini n’amatorero, abarezi, abanyamakuru, ababyeyi, abahanzi n’abandi banyuranye bagomba kubigira umuhigo wabo mu kwiyungura ubumenyi mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda. Kuri iyi nshuro ya 16 u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti: “Tunoze ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire.”

Avuga ko insanganyamatsiko ya UNESCO n’iy’u Rwanda zombi zifite aho zihurira kuko zigaragaza ko abasangiye ururimi kavukire bagira imitekerereze n’imivugire biri mu kerekezo kimwe k’iterambere, k’imibereho itekanye, cyane ko ururimi ari umuyoboro w’ibyo byose.

Avuga ko mu kwizihiza uwo munsi bigamije gushyigikira indimi z’abatuye Isi no kurushaho gusigasira Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire rw’Igihugu rubasabanya kandi rukunga ubumwe bw’abarukoresha baba bene rwo n’abandi barukoresha.

Nyirasafari yifuza ko umunsi w’ururimi kavukire wakabaye umwanya ku Banyarwanda wo kongera gutekereza ku rurimi rwabo, bakiyibutsa ibyiza n’akamaro rubafitiye hakumirwa ibirubangamiye.

Agira ati: “Ni ngombwa gufata ingamba zo kurengera ururimi rwacu kuko tutarusigasiye ngo turuhererekanye uko bikwiye, uko ibihe bisimburana twaba duteshutse cyane ku nshingano zacu, ubusabane, ubumwe n’ubukungu byarukomokagaho bikibagirana.

Ni ingenzi kuboneza Ikinyarwanda mu mvugo, mu myandikire no kugikungahaza kigakoreshwa mu bumenyi bw’ingeri zose bikwiye.”

Nyirasafari avuga ko kuruhererekanya hamwe n’abana bato haba hategurwa ejo hazaza kandi hizewe ko ruzagenda rubungabungwa n’abagenda bavuka, bityo abasaba kurukunda, kuruvuga no kurwandika ndetse no kurukundisha abandi.

Avuga ko mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, Ikinyarwanda ari ururimi rwemewe rw’Igihugu, mu ndirimbo yubahiriza igihugu na bwo rugarukwaho nk’uruhuza Abanyarwanda.

Agaragaza ko kuba harashyizweho inteko yo kururengera, ikumira imikoreshereze idahwitse y’urwo rurimi kandi ikanagena imiyoboro ngenderwaho mu gukangurira Abanyarwanda gukoresha neza ururimi rwabo ari agaciro ikinyarwanda gihabwa.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yakanguriye Abanyarwanda guhesha agaciro ururimi rubahuza (Foto Gisubizo G.)

Nyirasafari asaba abanyarwanda nk’abasangiye ururimi kavukire, ko bakwiye kugira imyumvire imwe, imitekerereze imwe, imikorere n’ikerekezo kimwe bikagaragara ko ikinyarwanda ari agaciro k’Abanyarwanda kandi kibaranga.

Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco Muganga Rutangarwamaboko, atangaza ko abana bato baba bagomba kwitabwaho mu kwigishwa ururimi kavukire kuko ari rwo ngobyi n’isaso izindi ndimi zizakirirwamo.

Yishimira ko u Rwanda rwizihiza uyu munsi ariko hakwiye kongera urwego wizihizwaho ugahabwa umwanya uhagije.

Asanga umuti ari uko imirongo na politiki ngenderwaho biba bigomba kureba uburyo abantu biga ndetse n’uburyo babyiga kandi abashinzwe uburezi, Minisiteri, bagategura gahunda y’imyigishirize ikozwe mu muco w’Abanyarwanda kandi byigishijwe mu Kinyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) Dr. Vuningoma James, avuga ko umunsi Mpuzamahanga w’ururimi kavukire n’u Rwanda ruba rugomba kwifatanya n’ibindi bihugu ku Isi kwizihiza uwo munsi.

Dr. Vuningoma avuga ko kubona uwo munsi mukuru w’indimi kavukire ushyirwaho n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, ari uko byabonaga ko indimi kavukire zigenda zizimira nyamara ababituye bahari.

Agira ati: “Gushyira mu bikorwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’indimi kavukire, ni ibintu bifitiye agaciro abatuye Isi kandi bikagirira n’akamaro abatuye ibihugu. By’umwihariko ku Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, ni ku nshuro ya 16 wizihizwa, twishimira urwego tugezeho mu kuwizihiza kandi tuwujyanishije n’igihe.”

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.