Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Nyirarukundo yasobanuye impamvu atakiniye ikipe y’igihugu muri Marato ya 2018

Yanditswe na BUGINGO FIDELE               

Ku ya 22-05-2018 saa 08:52:10

Nyirarukundo Salome ndetse na Muhitira Felicien bakunze kwita “Magare” bakinnye Marato mpuzamahanga yitiriwe Amahoro “Kigali international Peace Marathon 2018” ku giti cyabo  kandi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Nyirarukundo Salome avuga ko habayeho kutumvikana neza atigeze yanga gukinira ikipe y’igihugu

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu gice cya Marato, Nyirarukundo  yasobanuye impamvu yakinnye ku giti ke. Ati Sinigeze ntangaza ko ntazakina. Nkiva muri Australia nagize akabazo gatoya ariko sinatangaza ko ntazakina nyuma numva inkuru zivuga ngo  sinzakina”. Yakomeje agira ati “Nagize ikibazo mu rugo mbimbwira umutoza ntiyabibwira abayobozi nyuma bavuga ko nagize imyitwarire mibi”.

Nyirarukundo avuga ko we na Magare bafashwe nk’abagize imyitwarire mibi kuko habaye kutumvikana hagati ye n’umutoza. Ati “Hari n’abandi batari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu , Hitimana Noel na Yankurije Marthe ntibari barimo, nisanze muri ibyo bibazo  ariko biraza gukemuka”.

Icyo abayobozi n’umutoza babivugaho

Karasira Eric usanzwe ari umutoza w’ikipe ya APR AC, Nyirarukundo abarizwamo ndetse n’ikipe y’igihugu yavuze ko anenga Nyirarukundo. Ati “Ndamunenga kuko atakiniye ikipe y’igihugu,  nta bwo byanshimishije”. Yakomeje avuga ko gutsinda    nta myitwarire myiza ufite (discipline) ntacyo uba uricyo. Ati “Nyirarukundo nagaruke mu ikipe y’igihugu kuko turamuzi ko ashoboye”.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”, Mubiligi Fidele nawe  yagize byinshi asobanura ku kibazo cy’aba bakinnyi bombi. Ati “Twabashyize mu ikipe y’igihugu  banga kujya  mu mwiherero, tubabajije impamvu  buri wese akavuga impamvu ze, ariko aho zihurira ni uburwayi.  Ariko kuko twabonaga batarembye twabasabye ko bajya mu mwiherero   bagakora imyitozo mike ikemezo cyo kudakina  kikazafatwa nyuma  barabyanga bose bajya iwabo”.

Yakomeje avuga ko habura iminsi 2 aba bakinnyi bababwiye ko bashaka gukina ariko  babasubiza ko  bitashoboka ko bakina mu ikipe y’igihugu kuko batari  bazi uko  bahagaze.

Ati “Gusa twasanze gukina ari uburenganzira bwabo turabareka barakina”. Yakomeje agira ati “Nyirarukundo yakinnye  atari mu ikipe y’igihugu aratsinda ni byiza ariko bifite ingaruka kuko  kwitwara neza mu gukina ni kimwe  n’imyitwarire myiza ni ikindi”.

Mubiligi  avuga kuri Muhitira Felicien yakomoje ku byabaye mbere ya Marato aho bamushyize mu ikipe y’igihugu yagombaga kujya muri shampiyona y’Isi muri Espagne  ariko ntabashe kwitabira. Ati “Ikipe ye yatubwiye  ko ishaka kumukinisha irushanwa mu Butaliyani tubabwira ko amatariki ahura tubereka ko  ikipe y’igihugu ari yo ngombwa nyuma twumva yageze mu Butaliyani birangira adakiniye ikipe y’igihugu”.

Akomeza agira ati “Agarutse twicaranye amasaha 2 turaganira nk’umuntu umuruta kandi  nka Perezida wa federasiyo   ambwira ibibazo byinshi nti  uge umbwira tubikemure. Bigeze kujya mu mwihero w’ikipe y’igihugu ati oya”.  Yakomeje agira ati “Ushobora kuba ufite impano  ariko ntugere aho wifuza kuko utiteguye neza mu mutwe turaha ngo tugire inama abakinnyi bagere kure hashoboka”.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE               

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.