Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Nyaruguru:Ubuyobozi burasaba abaturage kubyaza umusaruro ubutaka batijwe n’abashoramari

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya 27-01-2018 saa 07:11:10
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye abaturage kubyaza umusaruro ubutaka bahawe (Foto Nshimiyimana E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, burasaba abaturage bo mu mirenge ya Mata, Kibeho na Munini kubyaza umusaruro ubutaka abashoramari baguze, ariko bakaba bemera ko abaturage baba babubyaza umusaruro mu gihe imishinga yabo itaratangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye abaturage kubyaza umusaruro ubutaka bahawe (Foto Nshimiyimana E)

Ubu butaka buherereye mu mirenge 3 bugeze muri hegitari zirenga 816  bwaguzwe n’umushoramari (Uniliver tea project) ariko mu gihe imishinga itaratangizwa kuri ubu buso, abaturage bakaba bagiye  kubutizwa ngo babe babubyaza umusaruro  mu gihe k’imyaka 3 mu gihe ibikorwa by’umushinga bigitegereje gutangira neza.

Iby’ubu butaka, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ku buhinzi, yigaga ku itangizwa ry’igihembwe k’ihinga B, maze afata akanya ahamagararira abashinzwe ubuhinzi gusaba abaturage kubyaza ubu butaka umusaruro.

Yagize ati “Ubu butaka bwe kurara kandi abaturage bari aho kuko hari abo twimuye ariko bakeneye guhinga kandi ubutaka buri aho ngaho kandi hari abadafite amasambu, ariko hari n’abafite buto bashobora no guhinga naho kandi baratwemerera ko rwose nta kibazo.”

Yasabye abitabiriye iyi nama barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukangurira abaturage kubukoresha neza, ati “Mugende murebe ubwo butaka babuhinge muri iki gihembwe kihinga bashobora no guhana imiganda, ariko bugahingwa kuko kuri ngewe mbona kubona ubutaka budahinze kandi bwakabaye buhingwa biteye isoni.”

Avuga ko ubuyobozi ari bwo bwafashe iya mbere mu gusaba abashoramari kubatiza ubu butaka kandi ngo barabyemeye ko bwaba buhingwa mu gihe bataratangira imishinga yabo.

Meya Habitegeko yakomeje agira ati “Baratwemereye ariko batwemerera ko tutahingamo imyaka itaramba nk’insina, amakawa cyangwa se n’amashyamba, ariko iyi myaka ibirayi, ibishyimbo, ibigori, amashaza n’ibindi bisa nk’ibyo batwemereye ko bashobora kubihinga nta kibazo, ni yo mpamvu dukangurira abaturage bo muri iyo mirenge guhinga ubwo butaka cyane cyane abafite ubutaka buto.”

Uyu muyobozi w’akarere kandi avuga ko aya ari mahirwe akomeye ku baturage, dore ko ubusanzwe baba babyaza umusaruro ubu butaka benshi muri bo banaboneye ingurane.

Umuturafe witwa Uwamariya Marie Louise ati “Ayo ndumva ari amahirwe kuko kuri bamwe tuba dusanzwe dufite ubutaka buto, ubwo rero kubona amahirwe nk’ayo yo kubona aho wahinga udasabwe icyatamurima byaba ari byiza.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be bavuga ko iyi nkuru nziza bagiye kuyigeza kuri bagenzi babo, kuko bamwe batari bazi ko bemerewe kuhabyaza umusaruro.

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.