Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Nyaruguru:Abayobozi barasabwa kurangwa n’imyitwarire ntangarugero

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya 03-02-2018 saa 10:15:05
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois aganira n'abitabiriye inama mpuzabikortwa (Foto Nshimiyimana E)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera muri aka karere kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo abaturage bayobora babafatireho urugero rwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois aganira n’abitabiriye inama mpuzabikortwa (Foto Nshimiyimana E)

Agaragaza ko mu gihe abaturage babona imikorere idahwitse ku muyobozi, bigorana kubasaba kugira imikorere myiza kuko uwo bakagombye kureberaho na we aba yabizambije.

Meya Habitegeko yagarutse ku myitwarire y’abayobozi mu nama mpuzabikorwa y’akarere, yari iteraniyemo abafite aho bahuriye n’imibereho myiza y’abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere, yigaga ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ni inama yibanze ku kwimakaza umuco w’isuku, kurwanya imirire mibi ndetse n’umutekano w’abaturage muri rusange, ariko by’umwihariko yibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge.

Meya Habitegeko yagize ati “Bizagorana guhinduka kubera imyitwarire mibi dufite nk’abayobozi, abaturage bafite ikibazo k’imyumvire kandi kugira ngo uhindure imyumvire y’umuntu ni uko ugomba kumwiyegereza.

Urababwira ngo nimwiyegeranye muge mu matsinda y’ibimina bya mituweli warangiza Gitifu w’akagari akabarira amafaranga, dufite ba Gitifu twafunze n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku kagari bariye amafaranga y’ubwizigame bw’abaturage, kandi abo ni abo twamenye.”

Yakomeje agira ati “Ukaba umuyobozi ukarya twa duceri tw’abaturage 100 cyangwa 200 bashyize hamwe ngo bakemure ikibazo, none ni gute wambwira ko uzahindura imyumvire y’abaturage umeze gutyo?

Niba Umukuru w’Umugugudu ari we ugomba guhindura imyumvire y’abaturage yabanje kurya amafaranga yabo azamuhamagara amubwira iki? Numuhamagara azavuga ati urambwira iki wowe? Urabwira iby’imisarane n’amafaranga yange wariye? Noneho ni abo bayobozi b’imidugudu harimo abadafite iyo misarane, nonese watanga icyo udafite? Icyo udafite ntugitanga wagikura he?”

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyaruguru, agaragaza ko mu gihe habayeho umuco w’ubupfura n’ubwitange mu bayobozi byoroshye guhindura imyumvire y’abaturage kuko nta kigoye kirimo.

Ati “Nta bwo wabona umusaruro utakoreye, ntibishoboka ntiwakwiyicarira cyangwa ngo wiryamire maze nurangiza ubona umusaruro, ntushobora. Aha dukwiye kuhakura ishyaka ryo guhinduka mu mikorere, uku ni ko dukwiye guhindura ibintu, ntushobora guhindura ibintu ariko wowe udahinduka.”

Mu bitekerezo bitandukanye byatangiwe muri iyi nama abayobozi mu nzego zitandukanye biyemeje kurangwa n’imyitwarire no kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abo bayobora, kugira ngo iterambere ryifuzwa rishoboke.

 

 

Umwanditsi:

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.