Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Nyaruguru: Umwuga w’ubudozi wateje imbere abakobwa 30 bibumbiye hamwe

Yanditswe na AYINGENEYE VALENTINE

Ku ya May 8, 2018

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bacikirije amashuri yabo bavuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa bakigishwa kudoda imyenda ku nkunga y’umushinga Actionaid, byabateje imbere bikanabarinda ibishuko byinshi kugeza ubu.

Ubudozi bwafashije abishyize hamwe kwiteza imbere

Itsinda ry’abakobwa 30 bari mu kigero k’imyaka hagati ya 18 na 26 y’amavuko, ubwo bamwe muri bo baganiraga n’Imvaho Nshya aho badodera imyenda mu kagari ka Kabere, Umurenge wa Ruheru, bavuze ko nyuma yo kuva mu ishuri kubera impamvu zitandukanye ziganjemo ubukene, birirwaga mu rugo, batembera ku mihanda yo mu gace batuyemo ariko ubu bakaba bishimira intambwe bamaze gutera biteza imbere.

Uwanyirigira Divine ukuriye itsinda ry’abadozi yagize ati “Ubu tumaze imyaka ibiri twinjiye muri iri tsinda, ntitukirirwa twicaye duteze amaboko ababyeyi cyangwa ngo tuzerere, ubu tubona amafaranga dukura muri uyu mwuga wacu wo kudoda aho ku munsi buri wese atahana ibihumbi icumi bye, ubu tubona dufite ejo hazaza heza kuko tubasha no kwizigama”.

Mukeshimana Devotha, umwe mu bakora umwuga w’ubudozi muri uwo murenge, avuga ko amaze kwiteza imbere kuko yiha icyo akeneye nta we asabye. Ati “Nyuma yo kuva mu ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri nicaye mu rugo ntangira kujya nirirwa nzerera, umusore wogoshaga antera inda mfite imyaka 17, ariko maze kujya muri iri tsinda namenye kudoda neza ubu mbona amafaranga kuko ubu niguriye amatungo magufi iyo ngize ikibazo arangoboka”.

Yakomeje agira inama abakobwa bagenzi be batashoboye gukomeza amashuri ko aho kwirirwa bicaye cyangwa babunga hirya no hino, bakwiye kwibumbira hamwe bagashaka umwuga wabinjiriza amafaranga, dore ko ngo kutagira icyo bakora ari byo bituma bagwa mu bishuko byababashora mu ngeso mbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Collette, yagize ati “Biba byiza iyo urubyiruko rugize igitekerezo cyo gukora umurimo ubateza imbere kuko iyo urubyiruko ruteye imbere n’igihugu kiba giteye imbere kuko ari rwo mbaraga z’Igihugu. Ndasaba kandi aba bakobwa gukomeza imyuga nk’iyi kuko ari yo izabafasha kuvamo abategarugori beza.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ashimira umushinga Actionaid kuba ukora ibikorwa byiza bigamije guteza imbere Abanyarwanda by’umwihariko abanyarwandakazi. Akaba aboneraho gusaba n’abandi batarishyira hamwe ko bakwiye kumenya ubwenge bakarebera ku iterambere bagenzi babo bamaze kugeraho.

Iri tsinda ry’abakobwa 30 bakora umwuga wo kudoda imyenda muri Nyaruguru, bavuga ko hashize imyaka ibiri batangiye ibikorwa byabo nubwo hari abagiye baza mu itsinda nyuma. Umushinga wabigishije ukaba ukomeje kubatera inkunga irimo amahugurwa n’ibikoresho bijyanye n’ubudozi.