22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Nyaruguru: Umuhanda bemerewe na Perezida Kagame ugeze kuri 72%

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 03-05-2021 saa 09:39:43

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko Umuhanda Huye-Kibeho-Munini, abaturage bemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ugeze kuri 72% bikaba byitezwe ko uzarangira muri Mata 2022 utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 77.

Kubaka uwo muhanda byabaye igisubizo gikomeye gisa no kurasa inyoni ebyiri ukoresheje ibuye rimwe. Ku ruhande rw’abakora ingendo, baruhutse ubunyerere n’ivumbi byarangwaga muri uwo muhanda watumaga imodoka rimwe na rimwe bigorana ko zerekezayo.

Ku rundi ruhande, hari inyungu nyinshi uwo muhanda watangiye gutanga utaruzura, hakaba hari n’iz’igihe kirekire uzatanga umaze kuzura.

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu mwaka wa 2019, ukaba uhuza Akarere ka Huye n’aka Nyaruguru, Ubutaka Butagatifu bwa Kibeho n’umupaka w’Akanyaru, woroshya ubuhahirane hagati y’amasoko n’amashuri, ukanagera ku bitaro bigezweho bya Munini.

Abaturage bawuturiye, by’umwihariko abatuye mu Karere ka Nyaruguru n’igice gito cya Huye, bavuga ko kuba umuhanda ugeze kure wubakwa babyungukiyemo kuko abenshi muri bo bagiye bahabona n’imirimo, ndetse n’imigenderanire hagati yabo ikaba yaratangiye koroha nubwo umuhanda utaruzura 100%.

Abaturage bemeza ko uyu muhanda uzagira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi bwabo kuko byatangiye kuborohera kugeza ku isoko umusaruro w’ibyo bejeje.

Abaturage bishimira ko batangiye kuryoherwa n’ibyiza by’umuhanda wa kaburimbo ugeze kure wubakwa

Leta y’u Rwanda ivuga ko uwo muhanda witezweho kugira uruhare rukomeye mu Iterambere ry’Intara y’Amajyepfo, by’umwihariko ku iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana nk’umwihariko w’Akarere ka Nyaruguru ku butaka bwagenderewe n’Umubyeyi Bikira Mariya.

Kuba uyu muhanda ugana i Kibeho ku Butaka Butagatifu bibonwa nk’amahirwe akomeye azorohereza abakora urugendo rutagatifu buri mwaka bajya kuhasura ndetse n’ingano y’abasanzwe bahasura ari benshi izarushaho kwiyongera cyane ko hari bamwe bacibwaga intege n’uko kuhagera byabaga bigoye cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru avuga ko uyu muhanda ugiye guhindura byinshi mu bukungu bw’abaturage, Akarere n’Igihugu muri rusange, kuko ikorwa ryawo ryahinduye imibereho y’abaturage kandi n’ishoramari rikaba ryitezweho kwiyongera muri aka Karere.

Perezida Kagame yemereye abaturage uyu muhanda wa kaburimbo mu mwaka wa 2013. Ibikorwa byo kuwubaka byatangijwe ku mugaragaro tariki ya 29 Werurwe 2021, ukaba waratinze kubakwa bitewe n’uko habanje kwegeranywa ubushobozi bwo kwishyura ingurane z’imitungo y’abaturage yegereye ahagenewe kunyuzwa uwo muhanda.

Umuhanda ugera ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho

Uyu muhanda kandi ugera no ku Bitaro bya Munini na byo abaturage bemerewe na Perezida Kagame

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.