Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Nyaruguru: MINALOC yijeje ubufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’abagizi ba nabi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 22, 2018

Nyuma y’aho abaturage bo mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo bagabweho igitero nabagizi ba nabi kigahitana abantu babiri abandi batatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bagakomereka, ku mugoroba wo ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yasuye abaturage bakomerekejwe n’abagizi ba nabi aho bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, ababwira ko ubuyobozi bw’igihugu bukomeza kubafasha kugira ngo bahabwe ubuvuzi. 

Minisitiri Kaboneka Francis yijeje ubufasha abaturage bagizweho ingaruka n’igitero cya Nyabimata (Foto MINALOC)

Minisitiri Kaboneka yanasuye abatuye mu murenge wa Nyabimata ari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano, abasaba kujya batangira amakuru mu nzira zihuse mu gihe babonye ikidasanzwe. Ati “Mwe mutuye muri uyu murenge wa Nyabimata n’ahandi muri rusange, turabasaba gutanga amakuru byihuse mu gihe mubonye ikintu mukemanga kandi kidasanzwe”.

Abaturage ba Nyabimata basabwa gukorana n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo kuwukaza. Ati “Ni byiza ko mukorana n’inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano mu gukaza umutekano mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasezeranyije abaturage basahuwe ibicuruzwa byabo byari biri mu mabutiki ko ubuyobozi bugiye kubafasha kugira ngo ubuzima, imibereho n’imikorere bikomeze nk’uko byari bisanzwe ariko na bo bagakomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Uretse kubizeza ubufasha, Minisitiri Kaboneka yahumurije abaturage ba Nyabimata anabizeza ko igihugu gitekanye kandi ko uko ari nako bimeze mu karere kose ka Nyaruguru, agashimangira ko muri rusange aka karere gafite ituze.

Igitero cyagabwe mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018. Itangazo rigenewe abanyamakuru risinyweho na Polisi y’Igihugu, rigaragaza ko hasahuwe ibicuruzwa hakaraswa abantu batanu, babiri muri bo bakaba barahasize ubuzima abandi bagakomereka ariko kuri ubu bakaba barimo gukurikiranwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare biherereye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.