Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Nyaruguru: Inzego z’umutekano zifatanyije n’urubyiruko mu muganda wo gutera ibiti

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 11:21:07
Inzego z'umutekano zafatanyije n'urubyiruko mu muganda wo gutera ibiti (Foto Nshimiyimana E)

Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’igihugu, ingabo ndetse na Dasso zifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, mu gikorwa cyo gutera ibiti mu ishyamba rya Leta, mu rwego rwo gushishikariza abaturage gufata neza amashyamba.

Muri uyu muganda watewemo ibiti ibihumbi 9 kuri hegitari 6 mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Ngera, Akagari ka Bitare, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CP Gumira Gilbert Rwamungu, yibukije abaturage ko bakwiye gufata amashyamba neza ndetse anababwira ko gufata neza amashyamba ari ishingiro ry’iterambere.

Inzego z’umutekano zafatanyije n’urubyiruko mu muganda wo gutera ibiti (Foto Nshimiyimana E)

Agaruka ku mpamvu y’ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, CP Rwamungu yagize ati “Twatsinze intambara y’amasasu, ubu inshingano dufite uyu munsi ni ugushakisha icyateza imbere umunyarwanda. Turashaka umutekano w’inda, turashaka umutekano wo mu mufuka.”

Yibukije abaturage ko usibye kuba amashyamba ari yo bagikuramo ibicanwa,  ariko anafite akamaro mu gutanga umwuka mwiza ndetse ko amashyamba ari nayo akurura imvura.

Abitabiriye uyu muganda bibukijwe  ko mu gihe amashyamba ari yo atanga ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’amakara, abaturage nabo bagomba kurushaho gutera andi kugira ngo babashe kuziba icyuho k’ibiba byakoreshejwe.

Yagize ati “Mukwiye gutera ibiti byinshi kugira ngo imvura idacika, kandi abakoresha inkwi n’amakara namwe mukwiye gutangira kubigabanya mu gakoresha na gaze.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya, bashimye uburyo bifatanya n’abashinzwe umutekano mu gushakira igihugu iterambere bityo bakavuga ko ibyo bibagaragariza imiyoborere myiza.

Sebaganwa Eric, umwe mu bitabiriye uwo muganda, yagize ati “Kwifatanya n’abashinzwe umutekano barimo ingabo na Polisi bitugaragariza imiyoborere myiza aho bareba icyo umuturage akeneye bakifatanya nawe mu kugikora.”

Kimwe na bagenzi be bahamya ko kuba urubyiruko rwifatanya n’abashinzwe umutekano bituma barushaho kwiyumva mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu, kuko baba babona inzego zose zikora zigamije guteza imbere igihugu.

Mu bindi urubyiruko rwakanguriwe harimo kwirinda ibiyobyabwenge, kwitabira ibikorwa by’isuku n’isukura, gutanga ubwisungane mu kwivuza no kwicungira umutekano.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.