Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Nyaruguru: Ingo mbonezamikurire zafashije cyane mu guhangana n’igwingira

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 16-07-2019 saa 10:19:24
Gahunda y'Ingo mbonezamikurire iratanga umusaruro mu guhangana n’ikibazo k’igwingira (Foto Nshimiyimana E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko gahunda y’ingo mbonezamikurire yafashije cyane mu guhangana n’ikibazo k’igwingira mu bana.

Umuyobozi w’aka Karere, Habitegeko Francois yagarutse kuri iyi gahunda ubwo yabazwaga n’abanyamakuru uko akarere gahagaze mu rwego rwo guhangana n’ikibazo k’imirire mibi ituma abana bagira ikibazo k’igwingira.

Asubiza iki kibazo yagaragaje ko ikibazo k’imirire mibi babashije kugihashya cyane hagendewe kuri gahunda zitandukanye zirimo ingo mbonezamikurire, igikoni cy’Umudugudu ndetse na gahunda y’ababyeyi b’urumuri ariko akibanda cyane ku kugaragaza ko ingo mbonezamikurire ari inkingi ikomeye cyane mu guhangana n’ikibazo.

Habitegeko ati: ‟Iyo tuvuga imirire mibi iganisha kuri bwaki ariko hakaba n’ibyo bita kugwingira byose byafatiwe ingamba, bya bindi bijyana n’imirire mibi reka mbanze nkubwire ingamba twafashe, ubundi ikigo k’igihugu gishinzwe ingo mbonezamikurire z’abana bato batanze umurongo ko tugira nibura urugo mbonezamikurire nibura rumwe ku mudugudu ariko Nyaruguru turavuga ngo nta bwo tugira rumwe, turagira izigeze kuri eshatu ku Mudugudu”.

Mu ngo mbonezamikurire, Habitegeko avuga ko abana bahahererwa uburere ndetse abana bakagaburirwa kandi abafite ibibazo bakabasha kwitabwaho mu buryo bugaragara ari cyo cyatumye akarere kiyemeza gushyira imbaraga nyinshi muri iyi gahunda ndetse bakiyemeza gukora ibirenze ibyo muri gahunda yo kwagura amarerero.

Avuga kandi ko umwana wese uri mu mutuku cyangwa mu muhondo biyemeje ko aba akwiye kujya kuvurirwa kwa muganga kugira ngo bifashe ababyeyi.

Ati: ‟Muri raporo y’ukwezi gushize twari dusigaranye abana 2 na bo bari kwa muganga na bo twasanze bafite ubundi burwayi ariko duhora dukurikirana buri cyumweru ko hari undi wenda wagize iki kibazo Abanyamabanga Nshingwabikorwa bakaduha raporo igaragaza abana baba baguye mu kibazo k’imirire mibi”.

Habitegeko avuga ko izi ngamba zatanze umusaruro kuko mbere ngo bari bafite umubare munini w’abana bagwingiye ariko uyu munsi ikibazo kikaba kigenda kigabanuka bitewe n’ingamba nziza zafashwe.

Kubera inyungu ziva muri iyi gahunda, Habitegeko agaragaza ko bazakomeza guha imbaraga gahunda y’amarerero ndetse bakaba barihaye intego mu buryo bugari.

Avuga ko mu Karere bafashe gahunda yo kugira ingo mbonezamikurire zigeze kuri Magana akenda na mirongo ikyenda n’esheshatu (996) zikorera mu ngo z’abaturage batoranyijwe kandi babihisemo (home based ECD)

Habitegeko kandi avuga ko iki gikorwa kirimo kigenda neza, ati: ‟Kandi kubishyira mu bikorwa tumaze kugira izigeze kuri magana inani na mirongo irindwi (870) kandi impamvu tutaragira 100% nuko tudashaka gushyira imbaraga ku baturage kandi aribo babyikorera bakihitaramo ahantu ariko hanujuje ibisabwa hakwiye kuba hakwakira abana”.

Avuga ko ibyo byatekerejwe kuko Umudugudu wo mu cyaro ari munini kandi bakaba batarifuzaga ikintu cyatuma umubyeyi yiganyira kujyana umwana mu rugo mbonezamikurire kuko hamubereye kure.

Ati: ‟Ni yo mpamvu twavuze ngo aho kugira ngo habe rumwe (urugo mbonezamikurire) nihabe izigeze kuri eshatu mu Mudugudu noneho inzitwazo zose ziveho ariko icya kabiri nuko binatanga umusaruro”.

Avuga kandi ko ibi ngo binagendana na gahunda y’igikoni cy’Umudugudu, aho avuga ko naho hari abitwa ababyeyi b’urumuri (care givers) ndetse ngo bakaba bazanakomeza kongerwa maze bakomeze gufasha abaturage ndetse banafashe mu ngo mbonezamikurire.

Ati ‟Ba babyeyi mwabonaga bakora uturimo tworoheje ku muhanda biriya tugiye kubihagarika ahubwo tubashyire mu ngo mbonezamikurire maze uwo mukecuru ufite n’umuco agende ahabwe akazi agende aba akina n’abo buzukuru be, abarere kandi na we ahembwe bizadufasha kugira ngo abana barye neza batozwe isuku bakiri bato ariko no gukangura ubwonko bwabo bitoza kujya mu ishuri”.

Habitegeko kandi avuga ko ayo marerero yo mu ngo atazakuraho n’uruhare rw’amarerero yubakwa n’ubuyobozi (community ECDS) (school based ECD) ahavuga ko zigeze hafi kuri 90 zimaze kubakwa n’akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Bamwe mu baturage na bo bemeza ko gahunda y’ingo mbonezamikurire ari gahunda nziza yaziye gihe kandi usibye no kwita ku mibereho y’abana bo bakemeza ko ari gahunda inafasha ababyeyi kurushaho kwiteza imbere kuko bajya mu kazi kabo bizeye umutekano w’aho basize abana bigatuma bakora neza.

Kayitesi Chantal utuye mu Murenge wa Kibeho, yagize ati: ‟Gahunda yo kujyana umwana mu irerero ni gahunda nziza cyane kuko ifasha umwana igafasha n’umubyeyi, kuko umwana usize mu irerero agira igihe bamuha amata cyangwa akaba yanahabwa igikoma kiza bika byatuma atagira iyo mirire mibi agakura neza, kandi ikindi umwana aba afite n’isuku kandi nawe agakura yanga umwanda kuko aba abona bagenzi be na bo basa neza kandi bafite umuntu ubitayeho”.

Nzaramba Aimable na we utuye mu Murenge wa Kibeho yemeza ko irerero ari uburyo bwiza bufasha ababyeyi no kwikorera umwana atabarushya cyangwa batanamusize mu rugo ngo bagire igishyika.

Ati: ‟Si n’ibyo gusa byo kuvuga ngo umwana aragaburirwa amarerero anagufasha ku mutekano w’umwana ukaba uzi neza ko wamusize ahantu wizeye, noneho waba uri mu kazi kawe uhiga cyangwa ukora ibindi ukabikora neza udahuzagurika”.

Gahunda y’Ingo mbonezamikurire iratanga umusaruro mu guhangana n’ikibazo k’igwingira (Foto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.