Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nyaruguru: Guhinga mu materasi y’indinganire byongereye umusaruro

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 10-07-2019 saa 17:10:41
Umwe mu bahinzi yerekana uko umusaruro w'ibirayi byahinzwe mu butaka bufashwe neza wifashe (Ifoto Nshimiyimana E) (2)

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bamaze kubona ibyiza byo gukora ubuhinzi bwubahiriza ibisabwa. Baravuga ko umusaruro babonaga wiyongereye ndetse bagasaba abakora ubuhinzi kubahiriza inama bagirwa kuko ari bwo bazabona umusaruro mwiza.

Aba bahinzi bavuga ko mbere bahoze bahinga ariko ntibashobore gutera imbere, bavuga ko babonye impinduka nyuma yo gukorerwa amaterasi y’indinganire na bo bagakangukira gukora ubuhinzi bujyana n’ubworozi byose babifashijwemo n’uburyo bategura amaterasi bayahingaho urubingo na rwo rugaruka rukaba ibiryo by’amatungo bituma babona ifumbire.

Ni abaturage batuye bo mu Murenge wa Ruheru mu Kagari k’Uwumusebeya mu Mudugudu w’Uwimbogo bemeza ko bari bakennye, ariko uyu munsi umusaruro bakura mu buhinzi bw’ibirayi busimburana n’ubw’ibigori bakemeza ko uhagije kandi ushimishije ari byo byabazaniye iterambere.

Nyiranziza Odette, umwe muri aba baturage avuga ko yahoze abona muri aka gace hataba umusaruro mwiza ariko akemeza ko uyu munsi amateka yahindutse bivuye ku mikorere mishya bafashijwemo n’ubuyobozi.

Yagize ati: ‟Nakubwira ko aho ubuyobozi butangiriye kurushaho kutwegera amateka yahindutse umusaruro tutabonaga ukaboneka, kuko uyu munsi iyo uhinze ku materasi aragenda agafata amazi y’imvura kandi agatindamo ariko n’ifumbire na yo wayikoresha ikamaramo igihe kirekire kuko itaba itwarwa n’isuri ibyo byose bikongera umusaruro.”

Nsanzimana Japhet, na we wakorewe amaterasi, ati: ‟Hashize imyaka 2 bankoreye amaterasi mu isambu, ariko umusaruro nabonaga wariyongereye cyane kubera ko ubutaka icyambere baba baburinze gutwarwa n’isuri, ifumbire iyo uyishyizemo igumamo. Ariko bakidukorera ku nshuro yambere ubuyobozi bwahise buduha imbuto nziza buduha ishwagara ndetse n’imvaruganda baraduterera.”

Uyu mugabo avuga ko kuba baramenye guhinga mu buryo bwubahiriza amabwiriza byahinduye imibereho yabo, ati ‟Iyo uhinze imbuto nziza ukayihinga ahantu heza mu murima uteguye neza bizana impinduka zikomeye uyu munsi tumeze neza ibiribwa birahari ibirayi biri hano ni byinshi birashimishije cyane.”

Munyeshyaka Emmanuel we avuga ko kuba ku materasi barateye urubingo rw’amatungo ku mpera za buri murima nabyo biri mu byafashije kubazanira impinduka mu kubona umusaruro uhagije.

Ati ‟Aya mabwiriza yo guhinga urubingo ukarukikiza umurima wawe nayo ni meza cyane kuko biragufasha korora neza ukabona ubwatsi bw’amatungo uyu munsi dufite inka kandi izo nka nazo zituma tubona ifumbire y’imborera nayo tuba dukeneye muri ya mirima yacu ugasanga ni byiza cyane.”

Kwiyongera k’umusaruro byatumye imibereho yabo ihinduka

Munyeshaka avuga ko kwiyongera ku musaruro byahinduye imibereho yabo ndetse akibutsa abaturage ko ibanga ryo gutera imbere ari ugufata neza ubutaka kuko ngo nabo umusaruro bari kubona ntibibwiraga ko bazawubona.

Ati: ‟Icyo nabwira bagenzi banjye ni uko nasanze burya ubutaka buba bukeneye kwitabwaho cyane kuko umusaruro tubona ntabwo ino wahabonekaga kubera uburyo twahingaga ntacyo twitayeho ugapfa guhinga ntacyo twasaruraga ariko urebye ibirayi biri hano birashimishije kandi iyo dushyizemo ibigori nabyo usanga ari byiza nkaba icyo nabwira abahinzi bagenzi banjye ari uko baharanira guhinga ariko bagahinga batunganya neza ubutaka.”

Muri rusange abaturage bahamya ko umusaruro wiyongereye bitewe n’imikorere mishya ariko bagasaba ko ubu buryo bwakurikizwa n’abahinzi kuko ngo ibyiza ari uko umuntu yahinga ahantu hato ariko akahakora neza kuko byamufasha kubona umusaruro kuruta guhinga ahantu hanini ariko hatitawe neza.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu Murenge wa Ruheru Mbonyumuvunyi Gratien avuga ko mbere ahantu hadakozwe amaterasi kuri hegitari imwe havaga toni z’ibirayi zigeze kuri 25, uyu munsi nyuma yo kubahiriza ubuhinzi bw’umwuga bakaba bashobora gusarura toni 30 kuri hegitari imwe bivuze ko hiyongereho umusaruro wa toni 5 kuri hegitari imwe, hatiyongereyeho umusaruro uva mu bworozi nabwo butezwa imbere n’urubingo rwatewe ku materasi.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko muri Nyaruguru habaye impinduka zikomeye cyane mu kurwanya inzara bukemeza ko amaterasi yazanye impinduka zikomeye bityo bukaboneraho gusaba abaturage gukomeza kwitabira gukoresha ifumbire ndetse no kubungabunga amaterasi.

By’umwihariko yibutsa abaturage n’abafite insingano zo guteza imbere ubuhinzi mu Karere kurushaho kwita ku materasi yakozwe kuko yagize uruhare runini mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi.

Ashingiye ku nyungu zabyo avuga ko buri wese afite inshingano zo kubifata neza ndetse ngo abahinzi bakaba bakwiye no kuba bagerageza gutera intambwe yo kwikorera amaterasi yiyongera ku materasi akorwa n’ubuyobozi.

Yagize ati ʺAbaturage barasabwa kubyaza umusaruro amaterasi n’ibishanga byatunganyijwe kuko buriya impinduka z’ubuhinzi twabonye mu Karere ka Nyaruguru, inyinshi zavuye ku materasi n’ibishanga twatunganyije kandi abaturage bageze kuri byinshi ubu barakora kawunga kubera umusaruro w’ibigori ndetse bafite umusaruro w’ibirayi mwiza, kubera ya materesi kubera bya bishanga twatunganyije.ʺ

Yibukije ko amaterasi akwiye gufatwa neza, ati ʺIkibazo hari ahantu ujya ugasanga amaterasi ntafashwe neza, ugasanga igishanga cyakabaye gitanga umusaruro ugasanga ntigifashwe neza, harimo akajagari n’ibintu bitameze neza, ndagirango amaterasi yatunganyijwe ibishanga twatungajyije bikomeze gufatwa neza kandi uko amikoro aboneka tuzatunganya n’ibindi.ʺ

Umwe mu bahinzi yerekana uko umusaruro w’ibirayi byahinzwe mu butaka bufashwe neza wifashe (Ifoto Nshimiyimana E).

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.