Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Nyaruguru: Gahunda y’‘ibitabo 1000 bisomwa na bose’ yafashije kwihutisha iterambere

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 11-07-2019 saa 14:36:33
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ( hagati) asobanura ibya gahunda yiswe 'ibitabo 1000 bisomwa na bose' (Foto Nshimiyimana E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko binyuze muri gahunda yiswe ‘Ibitabo 1000 bisomwa na bose’ abayobozi bihutishije iterambere bihereye mu ngo zabo kugira ngo babere urugero rwiza abandi baturage.

Umuyobozi w’aka Karere Habitegeko François, avuga ko iyi gahunda ari kamwe mu dushya batekereje mu rwego rwo gukangurira abayobozi kuba ku isonga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere ry’abaturage mu buryo butandukanye.

Yagize ati ‟Hari gahunda y’ibitabo igihumbi bisomwa na bose, twaje gusanga ko abayobozi iyo ugiye kubara mu ngo dufite kimwe cya gatatu k’ingo z’aka karere ni ingo z’abayobozi, wakongeraho umubare w’abaturage bataha muri izo ngo ukabona ari abaturage benshi cyane twifuza ko abayobozi baba intangarugero muri byose.”

Yakomeje agira ati ‟Kugira ngo gahunda za Leta tubashe kuzumvisha abaturage bazumve bazishyire mu bikorwa, ni uko natwe ubwacu tuba twazumvise twazishyize mu bikorwa nk’abayobozi. Kandi twasanze iyo ufashe Umurenge umwe usanga abayobozi bari hagati y’abayobozi 1000 cyangwa 1600 bitewe n’imidugudu uko ingana.”

Avuga ko iyo bavuze ibitabo igihumbi baba bashatse kuvuga abayobozi, ati ‟Ibitabo igihumbi tuvuga si ikindi ni aba bayobozi 1000 cyangwa basaga. Impamvu rero ari ibitabo bisomwa na bose ni uko umuyobozi akwiye kuba nkore neza bandebereho.

Twashyizemo imbaraga kugira ngo natwe abayobozi tugaragaze impinduka kuko niba umuyobozi atitabira umuganda ntabwo ashobora gukangurira abaturage kuwitabira.”

Yunzemo ati ‟Nubwo yabibabwira ariko ntabikore ntabwo babyumva, bamubaza impamvu abasaba gukora ibyo na we adakora, niba umuyobozi adafite ubwiherero buzima ntabwo yajya imbere y’abaturage ngo ababwire ngo mugomba kugira ubwiherero kandi niba adafite ubwisungane mu kwivuza nabyo ni uko.”

Avuga ko ako gashya katekerejwe kagamije gufasha abayobozi kubanza kwisubiraho no kwisuzuma harebwa ko koko batanga urugero bakwiye kuba batanga ku bo bayobora mbere yo kugira ibyo basaba.

Meya Habitegeko ati ‟Niduhagarara neza bakatureberaho tutanavuze bazakora ibyo tubasaba kuko bazaba babona natwe tubikora.”

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere mu Murenge wa Kibeho bavuga ko ngo ubusanzwe iyo Umuyobozi ahagaze neza mu byo avuga bigaragara ko na we abikora biba byoroshye ko avuga bakamwumvira ndetse bakamuyoboka mu gihe Umuyobozi utubahiriza ibyo asabwa nawe asuzugurika.

Kantarama Delphine ati ‟Iyo Umuyobozi agutoza ibyo akora kandi na we byamugiriye umumaro bituma abantu bamwubahiriza, ariko iyo usaba abandi gukora na we ibyakunaniye baraguseka, nta rugero uba utanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ( hagati) asobanura ibya gahunda yiswe ‘ibitabo 1000 bisomwa na bose’ (Foto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.