Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Nyaruguru: Amarerero amaze guhindura ubuzima bw’abana ku ntera ishimishije

Yanditswe na Uwabeza Djalia

Ku ya 17-07-2019 saa 09:54:58
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (Foto Nshimiyimana E)

Mu karere ka Nyaruguru abaturage bamaze kugera ku ntera ishimishije mu bijyanye n’amarerero y’abana, nk’uko byatangajwe na Meya w’ako karere Habitegeko François. Avuga ko ako karere ka Nyaruguru gafite ibyiciro bitatu by’amarerero (Community based, Home based na School based).

Meya Habitegeko yavuze ko intego y’amarerero nk’ariya yitwa ‘home based’ icya mbere ari ugutoza abana bakiri bato umuco w’isuku, icya kabiri ni ukubafasha kugenzura imirirere yabo kuko hakunze kugaragara ikibazo k’imirire mibi mu bana benshi, icya gatatu nacyo yavuze ko ari ukabategura kujya ku ishuri bakabyitoza ndetse bakabikunda bataragerayo kugira ngo nibanagerayo bizabafashe kubona umusaruro mwiza

Meya w’Akarere ka Nyaruguru yongeyeho ati: “Ubundi urebye ibibazo by’isuku, imirire mibi ndetse n’ibijyanye n’ishuri ni byo bibazo bitatu amarerero cyangwa se ibigo mbonezamikurirere y’abana biba bigamije gukemura hano mu karere kacu ka Nyaruguru.”

Habitegeko yavuze ko mu karere kabo ka Nyaruguru ibijyanye n’ikiciro cya ‘Home based’ bafite izigera kuri 993 mu midugudu 332.

Yatangarije Imvaho Nshya ko mu ngamba zafashwe kugira ngo abana bose barererwe mu marerero harimo ingamba zo kuyegereza abaturage muri buri mudugudu.

Yagize ati: “Ubundi umurongo watanzwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, bavuga ko hagomba kuba irerero rimwe kuri buri mudugudu ariko twe twasanze rimwe ridahagije turavuga ngo reka tugire amarerero atatu mu mudugudu umwe. Iyo ni ingamba ikomeye cyane twafashe.”

Meya Habitegeko François yongeyeho ko indi ngamba yafashwe kugira ngo abana bose barererwe mu marerero ari ugutera inkunga ayo marerero yose, avuga ko hari ubufasha bagenerwa cyane cyane bimwe mu biribwa bifasha abana gukura neza bihabwa abana, ndetse n’ibikoresho bitangwa byaba ibyo guteka cyangwa ibikoresho by’isuku, avuga ko ubwo ari bwo bufasha buhabwa buri mudugudu.

Yavuze ko iyi gahunda y’amarerero ari gahunda imaze guhindura ubuzima n’imyumvire y’abana ndetse n’ababyeyi b’Akarere ka Nyaruguru kandi avuga ko bagikomeje gushyiramo imbaraga mu guha abana babo umuco, uburere ndetse n’imikurire myiza muri rusange.

Umwe mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru Uwahoro Esperence, umubyeyi w’abana batatu umwe ubarizwa mu irerero, yatangarije Imvaho Nshya ko amarerero yahinduye byinshi mu buzima bw’abana babo.
Yagize ati: “Kuva ntangira kwitabira gahunda yo kurerera umwana wange hamwe n’abandi mu irerero byahinduye byinshi mu buzima bwacu haba mu mirire, isuku n’imyigire cyane cyane ko hari n’inkunga duhabwa zidufasha aho tuba tutishoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (Foto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Uwabeza Djalia

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.