Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Nyaruguru: Abaturage bibukijwe ibyabafasha mu kwirinda ibiza biterwa n’inkuba

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Mar 19, 2018

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata bibukijwe ko hari ibyo bakwiye kwitwararika mu rwego rwo kwirinda ibiza by’inkuba zimaze iminsi zibasira abaturage.

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’arc de Bonheur aganira n’Itangazamakuru (Ifoto Nshimiyimana E)

Ubu bukanguramba bwakozwe bugamije gufasha abaturage kwirinda inkuba bwagarutsweho ubwo Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu basuraga bakanafata mu mugongo imiryango y’abaherutse kubura ababo bitewe n’ikiza k’inkuba yahitanye abagera kuri 15 bari mu rusengero rw’Abadivantisiti bari mu rusengero basenga taliki ya 10 Werurwe 2018.

Nyuma yo kwihanganisha ababuze ababo, Minisitiri wo gucunga ibiza no gucyura impunzi Jeanne d’arc de Bonheur yibukije ko nubwo inkuba ari kiza karemano ariko hari ibyo umuturage yakwitwararika bikamufasha mu kwirinda.

Yagize ati “Inkuba ni ikiza karemano ariko birashoboka ko umuntu yagabanya ubukana bwabyo cyangwa kugerwaho n’ingaruka zabyo, ibyo bakora n’uko mu gihe imvura iguye bari ku musozi bakwihutira kujya kugama mu nzu, bakirinda gukoresha ibi byuma by’ikoranabuhanga twese tuzi, cyane cyane kwitaba telefoni mu gihe k’imvura.”

Asaba abaturage kwirinda kujya mu mazi mu gihe k’imvura, gusa akanavuga ko Minisiteri izafasha abaturage kubona imfashanyigisho yanditse ikubiyemo ibyo umuturage yakora mu rwego rwo kwirinda.

Mu bindi byo kwirindwa avuga harimo no kwirinda imitaka ifite akantu gasongoye k’icyuma hejure kuko ngo gakurura inkuba, bityo agatanga inama ko bakwiye kujya bakoresha iriho utwa parasitiki kuko yo idatera ikibazo.

Abaturage bafite ibinyabiziga bakaba bakwiye kwirinda guparika ibinyabiziga hafi y’amapoto y’amashanyarazi n’ibiti birebire mu gihe k’imvura irimo imirabyo kuko bikurura inkuba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alivera Mukabaramba na we yibukije abaturage ko bakwiye gushyiraho akabo bakagura imirinda nkuba ariko anagaragaza ko Leta nayo hari byinshi izakora mu rwego rwo gufasha mu kugura imirinda nkuba cyane ahantu hahurira abantu benshi.

Yagize ati “Raporo ya MIDIMAR igaragaza ko turimo tugira ikibazo k’inkuba nyinshi, tugasanga rero Leta hari icyo yakora kugira ngo irinde abaturage dushinzwe.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda hari byinshi yakoze mu rwego rwo gufasha mu gukumira inkuba mu karere ka Karongi, hagurwa imirinda nkuba ndetse akavuga ko hari byinshi byakemutse ari yo mpamvu imirinda nkuba izanashyirwa n’ahandi.

Avuga kandi ko by’umwihariko hari aho imirinda nkuba ishobora gushyirwa kuruta ahandi by’umwihariko nk’ahari imisozi miremire ndetse hari ibiti byinshi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko mu gihe cy’amezi 2 mu turere hafi ya twose two muri iyi ntara inkuba imaze kwica abageze kuri 21 bityo bikaba ari ngombwa ko habaho uburyo bwo kwirinda.

Yagize ati “Icyo navuga ni ukwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda ibyo biza kandi byasobanuwe ariko nko ku nyubako za Leta turaza kuganira turebe ukuntu abantu bateganya amafaranga ku ngengo z’imari zabo hakajya hashyirwa imirinda nkuba cyane cyane ku mashuri, ku mavuriro, ku nsengero n’ahandi abantu bikorera naho turabashishikariza kugira icyo bakora bityo imirinda nkuba igashyirwa ahantu hahurira abantu benshi.”

Gusa bamwe mu baturage bishimiye ko bagiriwe inama y’uko bakwiye kwirinda ndetse bavuga ko hari byinshi batari bazi, bakaba bagiye kujya bashyira mu bikorwa uburyo bwo kwirinda.