Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Nyaruguru: Abaturage barizezwa ko umutekano uhagaze neza

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 25-11-2018 saa 10:29:52
Abayobozi bitabiriye inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Nyaruguru (Foto Nshimiyimana E)

Umuyobozi wa Brigade 37 ikorera mu turere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe ndetse na Huye, Col. Bahizi Theodomir, arizeza abaturage ko umutekano w’igihugu ari nta makemwa.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze ku mutekano aganira n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Nyaruguru uhereye ku rwego rw’umudugudu kuzamura ndetse n’abafatanyabikorwa bari bitabiriye inama mpuzabikorwa y’akarere.

Avuga ko ubusanzwe umutekano ari ikintu kinini cyane ariko ngo bavuga ko umutekano uhari igihe umuturage adafite ubwoba igihe icyo ari cyo yose.

Yagize ati: “Bavuga ko umutekano uhari igihe icyo ari cyo cyose umuturage yumva atekanye, ari buteke inkono ye akarura akarya, yafata urugendo akava aho agiye cyangwa akajyayo yizeye ko nta kibazo agira mu rugendo rwe, ibyo bigaragaza ko umutekano uhari.”

Ku rundi ruhande avuga ko umutekano w’abantu ugizwe n’umutekano w’ibintu byinshi, ati: “Umutekano w’igihugu ugizwe n’umutekano w’ibintu byinshi, hari umutekano w’abantu, hari umutekano w’ibidukikije, hari umutekano w’ubuzima ariko muri uyu mwanya nk’abantu dushinzwe ubusugire bw’igihugu ndibanda ku mutekano w’ubusugire bw’igihugu cyacu icyo nabatangariza ni uko umutekano w’igihugu ari nta makemwa, imipaka y’igihugu ni ntavogerwa ndetse n’Akarere ka Nyaruguru cyane ko kari ku mbibe z’igihugu.”

Abayobozi bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyaruguru (Foto Nshimiyimana E)

Agaragaza ko ahari umutekano wivugira cyane ko ngo umutekano muke ntawawuhisha, ati: “Mu minsi yashize ino higeze kuba umutekano muke mu bice bya za Nyabimata murabyibuka Akarere ka Nyaruguru ni ko kari kagezweho kavugwa mu gihugu cyose ariko noneho ngira ngo byabaye amateka.”

Abantu bo mu mirenge ituriye ishyamba, yavuze ko ari bo bahamya ko hari umutekano mwiza, yagize ati: “Ibyo kumva ko hari abava hanze bakaza guhungabanya umutekano byo murabizi ko bidashoboka, aho byageragejwe namwe mwabonye uko byagenze.”

Yibukije abayobozi guhagurukira ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage kuko ari byo byafasha mu kwimakaza umudendezo w’abaturage.

Yashimiye abayobozi n’abaturage ko nabo bagira uruhare mu gucunga umutekano w’igihugu, avuga ko ari byo byiza kugera ku kintu cyose abaturage bakigizemo uruhare.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi kwimakaza umutekano, abasaba gukemura ibibazo. Yagize ati: “Hagize ushaka gushyigikira abatera abaturage byaba ari ikibazo kuko uzi neza ko ntacyo bazageraho kandi icya kabiri iki gihugu ntawakinyeganyeza? Uwabitekereza agashaka kurota atekereza ashaka guhungabanya umutekano icyamukubita ntiyakimenya.”

Yasabye abaturage kwinjira mu iterambere bakimakaza “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.