Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Nyaruguru: Abaturage bagaragarijwe ko ibiyobyabwenge ari umwanzi w’iterambere

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Jan 30, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge kuko bishobora gukoma mu nkokora gahunda nziza za Leta, zigamije iterambere ry’abaturage  harimo n’uburezi.

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bidindiza iterambere (Foto archive)

Munyakazi yagarutse kuri ubu butumwa, ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru Murenge wa Kibeho, nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange, wibanze ku kuvanaho umugunguzi wari ubangamiye ubwiherero bw’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Saint Paul.

Mu butumwa yageneye abitabiriye iki gikorwa barimo n’abanyeshuri b’iri shuri, Munyakazi yabibukije ko bakwiye gukangukira kurwanya ibiyobyabwenge kuko bitabaye ibyo bikorwa byose nta cyo byazamarira Abanyarwanda, mu gihe urubyiruko rutazibukiriye ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ugasanga igihugu kiri gushyira imbaraga mu kuturerera abana babaha ubwenge, naho abandi bari kutuzanira ibiyobya bwa bwenge, tugomba gufatanya tukabirwanya, kandi ibiyobyabwenge si urumogi gusa harimo n’aya mayoga atandukanye usanga uwayanyoye yayobewe n’aho aturuka, wamubaza n’amazina y’abana be ntayamenye, yanyura iwe akahahita yahayobewe kubera ko nta bwenge agifite.”

Yunzemo ati “Nimwibaze twebwe twese twarimo dukora umuganda tubaye tumeze uko, ni iki twakwigezaho? uko ibyo abo yabyaye azabarera ate? Ariko noneho ikibabaje ni uko ibyo birimo bigera no mu bana bato, ubwo murumva tubyihoreye igihugu twaba tukiganisha he? mudufashe rero.”

Yabasabye kandi guhererekanya ubu butumwa kugira ngo bafashe bagenzi babo kumva ko ikibazo k’ibiyobyabwenge ari ikibazo cyugarije igihugu, kandi gishobora gukoma mu nkokora gahunda nziza za Leta zigamije iterambere ry’abaturage, ndetse n’amashuri yubakwa ntatange umusaruro aba yitezweho.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeza ko ikibazo k’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kibangamira iterambere ry’abaturage ariko bagahamya ko hari intambwe ishimishije yatewe mu kubirwanya.

Gahongayire Ancille, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Mu by’ukuri ibiyobyabwenge bizwi cyane ni biriya biyoga bikunda kugaragara mu cyaro kandi koko abakundaga kubinywa wabonaga barushaho kugenda bata umutwe nk’uko Umuyobozi yavugaga,  ku buryo natwe dushyikiye ko bikwiye gucika.

Hari igihe wabonaga abantu bamaze kuba imbata y’ibyo biyoga babyuka babinywa, ariko ubu ubona ko inzego z’ubuyobozi zabihagurukiye ku buryo hari ikizere ko byanze bikunze bizacika.”

Uyu muturage kimwe n’abandi baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeza ko inzoga z’inkorano ziza ku isonga mu bwoko bw’ibiyobyabwenge bazi bikoreshwa na bagenzi babo, ndetse bagahamya ko akenshi bikunda kunyobwa n’abaturage bafite amikoro make ariko bose bagahamya ko hashyizweho ingamba zo kubirwanya ku buryo bemeza ko bitagikunze kuboneka nk’uko byahoze.