Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Nyaruguru: Abashinzwe uburezi mu mirenge barasabwa kunoza imikorere yabo

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya 06-02-2018 saa 08:22:34
Abashinzwe uburezi mu mirenge basabwe kunoza imikorere (Foto Nshimiyimana E)

Abayobozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’imirenge mu Karere ka Nyaruguru, bibukijwe ko bakwiye kongera imbaraga mu kuzuza inshingano zabo, kugira ngo babashe gukumira bimwe mu bibazo bigaragara kandi bitagakwiye kuboneka mu gihe akazi kabo kakozwe neza.

Abashinzwe uburezi mu mirenge basabwe kunoza imikorere (Foto Nshimiyimana E)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, yagarutse ku mikorere y’abashinzwe uburezi ku rwego rw’umurenge, mu nama yari yatumiwemo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yigaga ku burezi muri aka Karere.

Habitegeko yibukije ko nubwo hari byinshi byo kwishimira byagezweho ariko hari amwe mu makosa agenda agaragara kandi atakabaye agaragara mu gihe ushinzwe uburezi ku rwego rw’Umurenge yaba akora neza.

Yagize ati “Abashinzwe uburezi ku murenge, mbere y’uko bajyaho na nyuma y’uko bajyaho hari ibikomeza kuba bibi, byatuma umuntu yibaza niba uyu mwanya waragiyeho ukwiye?

Ufite ibigo 5 cyangwa 6 ariko hakaba aho usanga umwanda, ikoreshwa ry’amafaranga ridahwitse, abarimu baragenda ntitubimenya, turahabwa imibare y’abanyeshuri itari yo ukibaza icyo ushinzwe uburezi ku murenge akora.”

Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Minisitiri amaherezo tuzanasaba ko uyu mwanya wavaho kuko nta kintu bakora rwose, nta bwo nishimiye imikorere nk’iyo ndetse n’ibyo turi kubona mu mikorere yanyu.”

Avuga ko muri Nyaruguru bafite ibigo by’amashuri bifite imishinga ibyara inyungu ndetse yanabonewe abaterankunga, ariko wareba igenzurwa ry’iyo mishinga ikorwa ugasanga ritagaragara.

Ati “Ugasanga umushinga nta kintu wagezeho ahubwo wahombejwe n’abayobozi, urazimira ariko rwose nta bwo abayobozi bacu bakwiye kujya bakora bataruhuka ariko wowe wahawe ikigo nta cyo ukora uburezi, ni n’umuhamagaro nta bwo ari akazi nk’akandi.”

Meya Habitegeko yasabye abatubahiriza inshingano guha agaciro uburezi bakumva bidashoboka bakaba bashaka ibindi bakora, umwuga w’uburezi ugakorwa n’abawufite mu mutima, kuko ari umwuga w’ubwitange buva ku muhamagaro.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Nyaruguru, nawe yabibukije ko bakwiye guhindura imikorere bakagaragaza itandukaniro.

Ati “Turagira ngo iyi nama dukoze mu ntangiriro y’umwaka w’amashuri wa 2018 mumenye ko itandukanye no kuvuga gusa bikarangira, mwumve ko itandukanye n’izindi zagiye ziba bikarangira uko mugakomeza gukora ibyo mwakoraga, uyifata nka za zindi igihe kizamubwira, ndabwira abashinzwe uburezi mu mirenge itandukanye.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abashinzwe uburezi   mu mirenge ko amakosa y’imicungire y’ibigo by’amashuri niyongera kugaragara ari bo ba mbere bazabibazwa.

Ati “Igihugu cyahisemo mu banyarwanda bose gufata umurenge bakawuguha, uburezi bukaba buri gupfa ubireberera? ugomba kwirengera ingaruka ariko ubwo n’umuyobozi w’ishuri wicaye aha tuvuga ibi byose kandi dufite raporo n’amazina ariho, nawe ugomba kubihindura kandi igihe kizabigaragaza.”

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.