Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Nyaruguru: Abana bishimira ko bakora ubuvugizi ku burenganzira bwabo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 24, 2018

Bamwe mu bana bo mu mirenge igera ku munani bibumbiye mu ihuriro ry’abana mu karere ka Nyaruguru barishimira umusanzu wabo batanga mu gukora ubuvugizi ku bana bagenzi babo bafite ibibazo ndetse n’uruhare bagira mu gutuma bikemuka.

Bamwe mu bana bibumbiye mu ihuriro ry’abana mu karere ka Nyaruguru barishimira umusanzu wabo batanga mu gukora ubuvugizi ( Ifoto Rose M)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Izere Jocelyne, uhagarariye abana ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko babitewemo inkunga n’umuryango wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda (Children’s Voice Today:  CVT) babashije kwibumbira  mu ihuriro ry’abana, bakabasha gufasha bagenzi babo bugarijwe  n’ibibazo bitandukanye bibangamiye uburenganzira bw’umwana bakabakorera ubuvugizi.

Yagarutse kuri bimwe mu bibazo bicyugarije abana bo mu karere ka Nyaruguru, agira ati, “Ibibazo byugarije abana muri aka karere, ku isonga haza icy’uko  Nyaruguru ari akarere k’icyaro, bigatuma abana baho bafatwa nk’abitonda,   ibyo bigatuma abantu bo mu mugi  baza kubafata bakabajyana kubakoresha imirimo ibabuza ishuri irimo imirimo yo mu rugo”.

Akomeza agira ati “Ikindi kibazo kijyanye n’icy’abana baterwa inda bakiri bato, ibyo bigatuma bava mu ishuri, bakabura uburenganzira bwabo, ugasanga umwana abyaye umubyeyi na we akiri umwana, akajya kurera umwana kandi na we akirerwa.

Hano haboneka abana bakoreshwa imirimo ibabuza ishuri, imirimo itavunanye cyane ariko ikababuza ishuri, abandi bana barimo kwiga bo bakajya mu kazi ko gusarura icyayi”.

Uretse ibi, ngo ikindi kibazo ni icy’abana bajyanwa gucukura mu birombe by’amabuye y’agaciro kure y’Akarere ka Nyaruguru.

Izere yishimira ko umwana mu karere ka Nyaruguru afite ijambo, bityo afatanyije na bagenzi be ngo babasha kuvugira abana.

Yishimira ko mu gace batuyemo babasha kuba imboni y’abana bagenzi babo babuzwa uburenganzira nyuma bakabakorera ubuvugizi. Yagize ati “Nkange ubu, kuko mfite impano yo guhimba imivugo, iyo mbonye nk’ikibazo gihari si ngombwa ngo ngikorere ubuvugizi mu ma raporo gusa nanditse mbihereze abankuriye, ahubwo nshobora no gukora igihangano nk’umuvugo, nkashyiramo ubutumwa  burebana n’ukuntu nabonye umwana avunishwa. Nk’urugero nkaterura ngira nti  Turinde abana imirimo ibabuza ishuri. Uyu muvugo nkawandika bikaba byatanga ubutumwa no ku bandi.”

Akomeza avuga ko  kugeza ubu amaze guhimba imivugo irenga 50 abifashijwemo n’umuryango CVT ngo yabashije  gusohora igitabo yise ‘Imbuto z’ubuto bwe’ kandi ngo yiteguye gukomeza kwandika.

Ibi bishimangirwa na Kayihura Theogene, umwe mu bana ubarizwa  mu murenge Cyahinda, muri  ‘club’ Ubufatanye bw’abana, uvuga ko imyaka isaga ibiri yinjiye mu ihuriro ry’abana  yishimira uburyo  abana batahiriza umugozi umwe  muri byose.

Yagize ati “Muri Club zacu dukora ibikorwa byinshi, ariko igikorwa nishimira kurusha ibindi ni ukuntu muri club yacu twakoze igikorwa cyo gufasha umwana umwe wo mu muryango utishoboye aho twafashije bimwe mu bikorwa byo kubakira inzu iwabo, duterura amatafari yo kubaka, tukayajyana aho bubaka inzu”.

Akomeza agira ati “Uretse ibi,  ibibazo bihari tubikorera ubuvugizi. Nk’ubu mu murenge wacu hari ikibazo cyagaragayemo cy’uko abana bata ishuri, bakajya gukoreshwa mu byayi, tugenda dukora ubukangurambaga mu muganda rusange, tukegera abaturage kandi icyo kibazo cyarakurikiranywe nubwo bitararangira neza”.

Ashimira umuryango CVT kuko wagize uruhare rukomeye mu gutuma bageze ku rwego bishimira, kuko ngo basigaye bizigamira mu matsinda yabo kandi rimwe na rimwe bakegerwa igihe bashaka gufata umwanzuro ubarenze nk’abana.

Usengumuremyi Vincent, ahagarariye umuryango Children’s Voice Today (CVT) mu karere ka Nyaruguru, na we ashimira abana umuhati wabo mu gukorera ubuvugizi bagenzi babo.

Ashima imikoranire myiza n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bicyugarije umwana.

Ku birebana n’abana bajyanwa mu mugi, avuga ko bajyanwa mu buryo budasobanutse kuko babajyana mu gicuku.

Avuga ko amatsinda y’abana akorera muri ‘communaute’, agahuza abana bo ku bigo bitandukanye, ibikorwa byabo babikora mu mpera z’icyumweru mu gihe cyo kwiga. Bahura ku minsi y’imibyizi mu gihe k’ibiruhuko.

Abana bari mu ihuriro ry’abana bafite umumaro ukomeye

Murebwayire Moreen, ushinzwe umuryango mu karere ka Nyaruguru, avuga ko abana bari mu matsinda basobanutse kandi ko bakura neza mu buzima buzira uburara.

Murebwayire avuga ko ku bufatanye n’umuryango CVT hamaze gukorwa byinshi mu kurengera umwana, amatsinda n’amahuriro y’abana ngo abafasha gukurikirana abana mu karere.

Yagize ati “Amaclub n’amahuriro y’abana adufasha gukurikirana abana, kuko akenshi usanga hari aho bamwe  mu babyeyi batita ku nshingano zabo  zo kurera. Buriya umwana uri muri club ibibazo ahura nabyo turabimenya kandi na bo batumenyera amakuru yo mu midugudu ku  bana bafite imirire mibi, abana bafite ibibazo, abana bahohoterwa n’ibindi. Mu matsinda, abana bariharika ugasanga umwana ejo ntazabura ibikoresho byo kujya ku ishuri, bakorozanya inkwavu, inkoko, ingurube, usanga ari umuco mwiza”.

Ku bibazo abo bana bagaragaza ngo ubuyobozi bw’akarere bugira umwanya wo kubikurikirana bigashakirwa igisubizo.

Yibutsa ababyeyi ko ari bo barebwa n’abana, ko bagomba kubakunda ndetse bakamenya ko ari bo bafite inshingano  ku bana babo, bityo ko bakwiye kubarera neza ari nako babateganyiriza.