Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Nyaruguru: Abajyanama b’ubuhinzi 72 bahembwe amagare 

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 07-12-2018 saa 14:42:44
Bamwe mu bajyanama b'ubuhinzi bashyikirizwa amagare (Foto Nshimiyimana E)

Abajyanama b’ubuhinzi bageze kuri 72 batoranyijwe mu tugari twose tugize Akarere ka Nyaruguru bahawe amagare nk’uburyo bwo kubashimira uruhare bagira mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habiteko François, yashimye uruhare rw’abajyanama mu buhinzi kuko ibikorwa bakora birigaragaza.

Yagize ati: “Ibikorwa byanyu birivugira kandi bigaragarira buri wese, ni na yo mpamvu ntashimira mwebwe mwahembwe gusa ahubwo ndashimira abajyanama b’ubuhinzi bose, aho umuntu agiye arabibona uburyo ubuhinzi bugenda butera imbere mu karere kacu, abo tubikesha ni mwebwe ariko n’abaturage babumviye.”

Hagaragajwe ko imikorere y’abajyanama b’ubuhinzi yashyize Akarere ka Nyaruguru ku rwego rwiza mu kongera umusaruro hakoreshwa inyongeramusaruro neza.

Meya Habitegeko yagize ati: “Mwafashije mukongera umusaruro ndetse turi mu myanya myiza mu kubyaza umusaruro gahunda zigamije kongera umusaruro ibyo twagezeho rero mwarakoze kandi ntakiva ku busa, mwaravunitse mwaritanze kandi mwitangiye abavandimwe banyu muturanye uyu munsi rero ni uwo kubibashimira.”

Yabasabye kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babasobanurire ibyabafasha kongera umusaruro, ati: “Mukomeze kwegera abaturage bacu mubabwire ko bakwiye gukoresha ishwagara kuko ubutaka bwacu buyikenera bayikoreshe, bakoreshe ifumbire be kuvunikira ubusa, kuko iyo uhinga utashyizemo ifumbire, utashyizemo ishwagara, nta guhingira igihe ngo ukoreshe ifumbire mu Kinyarwanda babyita guhamba amaboko urakora ariko ntubone umusaruro.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Twigire Muhinzi mu Ntara y’Amajyepfo, witabiriye igikorwa cyo guhemba abajyanama b’ubuhinzi, Nsengiyumva Theogene ashimira akarere kuba karazirikanye uruhare rw’aba bajyanama, akavuga ko Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi kibafata nk’abagoronome begereye abaturage.

Yagize ati: “Aba bajyanama b’ubuhinzi muri gahunda ya Twigire Muhinzi, tubafata nk’abagoronome begereye abahinzi mu midugudu yabo, ni twe twatangije gahunda yo kubahemba tukaba dushimira Akarere kuba iki gikorwa kaba kakigize icyabo kagashimira aba bajyanama.”

Bamwe mu bajyanama b’ubuhinzi bashyikirizwa amagare (Foto Nshimiyimana E)

Abajyanama b’ubuhinzi bagiye bagira uruhare rudasanzwe mu bikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi, banagize uruhare mu kwifatanya n’inzego bireba mu guhashya nkongwa.

Bamwe mu bashyikirijwe ibihembo bemeza ko kwegera abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi byatumye umusaruro wiyongera ndetse bakemeza ko ibihembo bahawe bizabafasha kurushaho gukora neza.

Nyiramyasiro Dative uturuka mu Murenge wa Nyabimata uhagarariye koperative y’abahinzi akaba yishimira igihembo yahawe ndetse akavuga ko kizamufasha kurushaho kuzuza inshingano.

Kimwe na bagenzi be bahembwe bishimira ibihembo bahawe ndetse bakavuga ko bituma barushaho kugira ishyaka ryo guhinga kijyambere barushaho no kwegera abandi.

Ubusanzwe ngo mu karere kose habarurwa abajyanama b’ubuhinzi 332 bangana n’imidugudu igize akarere ariko mu kagari hakaba haragiye hatoranywa uwahize abandi hagendewe ku nshingano z’umujyanama w’ubuhinzi zirimo nko kwegera abaturage abagira inama nk’umunyamwuga wegereye abaturage, kuba intangarugero mu mirima ye ndetse akigisha n’abandi, guhugura abahinzi, kumenyekanisha gahunda zigamije kuzamura umusaruro, kubaka uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi, gukora ifumbire y’ibirundo, gutanga raporo, kwitabira amahugurwa atumirwamo, kuba muri koperative.

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.