Nyaruguru: Abafite ubumuga barishimira ikibuga cy’imikino bubakiwe
Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE
Abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko ubuyobozi bwabafashije kubona ikibuga kibafasha mu myidagaduro bakabasha gusabana n’abandi.
Akarere ka Nyaruguru kabubakiye ikibuga kigezweho cyashyizwe ku kigo cy’ishuri cya GS Marie Mercie i Kibeho kikazabafasha mu mikino ya Sitball na Sitting Volleyball ( imikino abafite ubumuga bakina bicaye) kikaba cyanafasha n’abandi baturage bakunda imikino y’amaboko nka volleyball na Basketball.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyaruguru, Semanzi Vedaste avuga ko iki kibuga cyaje gikenewe cyane kubera ko abafite ubumuga bw’amaguru byabagora gukinira ahandi hantu hatameze neza bikaba byanababiviramo gukomereka.
Yagize ati: “Turishimira cyane ko Leta yacu ikomeje kwita ku baturage by’umwihariko natwe nk’abantu bafite ubumuga. Mbere uburyo twakinaga; abafite ubumuga bashoboraga no gukomereka bikaba byanabaviramo ubundi bumuga, ubu rero urabona ko tubonye ikibuga tuzajya dukiniramo nta kibazo”.
Akomeza agira ati: “Kuba iki kibuga cyashyizwe kuri iri shuri, bizafasha abana bafite ubumuga kwitabira imikino ndetse binafashe n’abandi bana kumva ko abantu bafite umubuga dushoboye kandi bizanadufasha nkatwe bo muri Nyaruguru kwakira andi makipe mu mikino ya Sitball na Sitting Volleyball”.
Semanzi Vedaste yasabye abafite ubumuga kubyaza umusaruro amahirwe yose Leta ibagenera harimo na kiriya kibuga.
Ikipe y’ Akarere ka Nyaruguru y’Abafite ubumuga ya Sitball na Sitting Volleyball isanzwe yitabira shampiyona ngarukamwaka ku rwego rw’igihugu.