Nyarugenge: Umuhanda wa Mageragere ugiye gutangira gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 04-07-2019 saa 17:15:06
Umuhanda ugana Mageragere ugiye gushyirwamo kaburimbo, abaturage batandukane n'ivumbi ryo mu mpeshyi n'ibyondo byo mu itumba

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime yatangaje ko mu mihigo minini akarere gashyize imbere mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 irimo kwihutisha ibikorwa remezo by’imihanda, irimo n’umuhanda wa Mageragere uzashyirwamo kaburimbo, bikazafasha abaturage mu koroshya ingendo no kongerera agaciro ubutaka bwabo n’ibikorwa biburiho.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, nyuma yo gutangaza imihigo akarere gashyize imbere muri iyo ngengo y’imari, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yavuze ko ikintu gituma muri ako karere hashobora kuboneka imiturire myiza ijyanye n’igihe ari ugutunganya aho gutura heza ariko hakabanza kugezwa ibikorwa remezo by’imihanda.

Ati: “Dufate nk’urugero rw’umuhanda wa Mageragere, ni umuhanda abaturage basabye kuva kera; twari twarahakoze umuhanda usanzwe, ariko nanone ugasanga wabaye igisubizo ariko nta bwo wabaye igisubizo mu buryo burambye, ugasanga n’ubundi amafaranga twongeraho buri gihe tuwutunganya n’ivumbi ryiyongera ukabona nta bwo bijyanye n’ikerekezo turimo.

Hari ibikorwa byinshi bimaze kubakwa Mageragere, ari ibijyanye n’imidugudu y’ikerekezo turimo twubaka, hari kaminuza igiye kubakwayo, hari n’ibindi bikorwa rwose binini bizajyayo ndetse turifuza ko n’abaturage bajya guturayo kuko dufite aho twakase ibibanza twifuza ko bajya kuhubaka bagatura neza”.

Yasobanuye ko uwo muhanda uzubakwa mu myaka itatu ariko imirimo yo kuwutangira ikazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

Ruhumiriza Juvenal, umwe mu banyura mu muhanda wa Mageragere, avuga ko igihe kigeze ngo uwo muhanda ukorwe kuko byaba mu bihe by’impeshyi cyangwa mu itumba uba ari ikibazo.

Ati: “Nko mu mpeshyi nk’iyi itangiye, usanga umuhanda kuva aho kaburimbo irangirira ari ivumbi gusa ukarinda ugera hano Mageragere ku midugudu w’ikitegererezo cyangwa ugana kuri Gereza ya Mageragere. Kandi usanga bituma n’abamotari baduhenda ku rugendo mu gihe k’imvura kuko umuhanda uba wangiritse utaretse n’ivumbi ryo mu mpeshyi riba rimereye nabi abantu mu muhanda n’abawuturiye.”

Mu kugaragaza agaciro ibikorwa remezo bifite mu kuwihutisha iterambere ry’agace bigezemo, Umuyobozi w’Akarere Nzaramba yatanze urugero ko umuhanda wa Ruliba ugera Karama ugakomereza Nyamirambo, avuga ko mu minsi mike utangiye gukorwa hamaze kuzamurwa inzu zirenga 50 nshya z’abashaka kujya gutura mu gace ka Karama kandi umuntu wese wari uhafite ikibanza yifuza kucyubaka, abahafite ibibanza bikaba byiyongera agaciro umunsi ku wundi.

Umuhanda ugana Mageragere ugiye gushyirwamo kaburimbo, abaturage batandukane n’ivumbi ryo mu mpeshyi n’ibyondo byo mu itumba

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.