Nyarugenge: Kwishyura mituweli bigeze kuri 91%

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 02-03-2018 saa 07:59:42
Kwishyura umusanzu wa mituweli ni ingenzi kuko indwara idateguza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney yatangaje ko kwishyura amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2017/2018 bigeze ku kigero cya 91% mu baturage batuye ako karere.

Kwishyura umusanzu wa mituweli ni ingenzi kuko indwara idateguza

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, tariki ya 28 Gashyantare 2018, Ndayisenga yavuze ko bikigoye kugera ku 100% kubera impamvu zirimo n’imyumvire ya bamwe mu baturage batarishyura imisanzu y’ubwisungane ariko bakirimo kugerageza kugera ku ntego.

Ati “Kugeza ubu, ku rwego rw’igihugu turi aba kane dufite 91%, turacyagerageza. Twarangije umwaka wa 2016/2017 turi kuri 98% irenga, n’ubu ng’ubu umwaka uzarangira mu kwezi kwa gatandatu, dufite ikizere.”

Bimwe mu byo Ndayisenga avuga bigituma intego ya 100% itaragerwaho neza birimo bamwe mu batuye ako karere bimuka cyane ariko bakaba n’abadafite ubushobozi n’ubwo bo atari benshi.

Ati “Twe tugira abantu bahindagurika, bimuka cyane, gusa imidugudu myinshi iba ari 100%, hari igice kimwe Leta iba yarishyuriye cyo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe; ikiciro cya kabiri ni ho usanga hari ikibazo cyane kandi harimo abaturage benshi, harimo abadafite ubushobozi urebye ariko si benshi.

Twagiye dushaka abafatanyabikorwa bakabishyurira, hari na bake bagifite imyumvire yo kumva ko ik’ibanze atari mituweli, aho usanga umuntu ataraye inzoga kandi nta mituweli afite; bamwe ni imyumvire abandi wenda ni ubushobozi, nk’umuntu w’umusore akumva ko atazarwara bityo mituweli nta cyo imubwiye.”

Bumwe mu buryo bwifashishwa mu bukangurambaga bwo kwishyura mituweli muri ako karere burimo gushyiraho itsinda kuri buri rwego rw’ubuyobozi rishinzwe ubukangurambaga bwa mituweli mu baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, yavuze ko bageze kuri 82.7% kandi kwishyura bigikomeje kuko uwo munsi yari amaze kubona andi mafaranga y’imisanzu ya mituweli arenga ibihumbi 500. Gusa na we ikibazo cy’abaturage bahora bimuka gituma intego ya 100% bihaye itagerwaho neza.

Ati “Kubera urujya n’uruza rw’abaturage, abantu babarizwa aha bwacya wajya kubashaka ukababura. Hari imidugudu ishobora kuba ifite nk’abantu magana ariko bamwe bava mu ntara bakaza bakaba abapangayi, uko bagenda bimuka n’uburyo bwo kwishyura bukagorana bigatuma igipimo kitagerwaho uko abantu babishaka ariko igikenewe ni uko abantu bose bishyura.

Mbere bamwe ntibabyumvaga, kuko mu myaka nk’itatu ishize umwaka warangiraga turi nko kuri 47% kandi harimo n’abo Leta yishyurira, ubu ubona ko barimo kubyumva kuko umwaka ushize twari kuri 79%.”

Imwe mu mirenge ikunda kuza imbere mu kwishyura mituweli kare muri ako karere irimo Rwezamenyo, Muhima n’indi yo mu gice cy’Umujyi wa Kigali, mu gihe Imirenge ya Kigali na Mageragere ikunze kuza mu myanya ya nyuma.

Mu karere ka Nyarugenge abarihirirwa mituweli na Leta bagera ku baturage ibihumbi 21, bagera kuri 6% mu baturage barenga ibihumbi 240 batuye ako karere.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.