Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Nyarugenge: Imihigo ya CNF izibanda ku Mudugudu Ntangarugero mu Murenge

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 16-07-2019 saa 17:20:45
Mutoni Teddy, Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyarugenge(Foto Régis)

Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Nyarugenge, yatangiye kunoza ingamba zizayifasha kwesa imihigo mishya y’umwaka wa 2019-2020.

Mu mihigo itandukanye biyemeje kuzashoramo imbaraga, harimo umuhigo wo kugira Umudugudu Ntangarugero mu Murenge.

Uyu muhigo ngo uzibandwaho cyane kuko ari umuhigo wa CNF ku rwego rw’igihugu uzaba uhuriweho n’uturere twose two mu Rwanda, uko ari 30.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mutoni Teddy, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko CNF nk’Urwego rwa Leta kimwe n’izindi nzego zose, ngo gukorera ku mihigo babigize umuco kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Gukorera ku mihigo ni umuco mwiza cyane kuko bifasha mu kwihutisha ibikorwa by’iterambere. Bifasha kandi mu kubaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa barimo: abaturage, abikorera, imiryango itari iya Leta.

Gukorera ku mihigo bituma abakozi b’inzego tugira umuco wo kubazwa cyangwa kugaragaza ibyakozwe, bakunze kuwita (accountability) mu rurimi rw’amahanga no kwimakaza nanone umuco wo guharanira guhanga ibishya no kurushanwa (competition)”.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyarugenge Madamu Mutoni yakomeje atangariza Imvaho Nshya ko muri uyu mwaka wa 2019-2020, umuhigo wa Mutimawurugo uzibanda ku “Kugira Umudugudu Ntangarugero mu Murenge”, ngo hakorwa ibikorwa bigamije impinduka n’iterambere rirambye ku buryo uzahuzwa na gahunda ya Guverinoma y’imyaka iridwi, gahunda izwi nka NST1 (National Strategy for Transformation) yatangiye mu mwaka wa 2017 ikazageza muri 2024.

Asobanura iby’uyu muhigo w’Umudugudu Ntangarugero, Madamu Teddy yamenyesheje ko hazatoranywa umudugudu urimo abaturage benshi, bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe muri buri murenge. Hanyuma nimara kwemezwa n’inzego zibishinzwe, ngo CNF ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bazakoramo ibikorwa bizafasha abo banyarwanda kuzamura imibereho ku buryo umwaka wa 2019-2020 uzarangira bazamutse mu kindi kiciro kisumbuyeho ku cyo bari basanzwemo.

Mutoni ati “Umudugudu Ntangarugero uzaba urangwamo ibikorwa bikurikira: Amatsinda akoresha ikoranabuhanga, ibigo by’imari, amabanki, Sacco na MoMo mu kubitsa, kuzigama no kuguza. CNF izakangurira abagore n’abakobwa kwitabira kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Abatuye uwo mudugudu bazatozwa umuco w’isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana ku buryo bitazongera kuboneka mu miryango”.

Ikindi hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwo mudugudu ntuzarangwemo ihohoterwa. Ibi ngo bizagerwaho hifashishijwe gahunda z’Inama y’Igihugu y’Abagore zisanzweho z’Umugoroba w’Ababyeyi zitoza Abanyarwanda kubana neza no gukumira ibibazo bitari byaba binyuze mu biganiro byo mu rwego rw’umudugudu.

Perezida wa CNF muri Nyarugenge yasobanuye ko ikoranabuhanga amatsinda azakangurirwa gukoresha, ngo si ngombwa ko rizaba rihambaye cyane. Ahubwo ngo ni irizaba rigendanye n’ubushobozi bafite. Madamu Mutoni yatanze urugero ko abazaba batuye muri uwo mudugudu ntangarugero mu murenge, bazakangurirwa gukoresha terefone nto zisanzwe bakaba babitsa amafaranga cyangwa kuyabikuza bisunze uburyo bwa MTN bita Mobile Money.

Mu mihigo yo mu nkingi y’ubukungu, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyarugenge yatangaje ko ibikorwa bitegenijwe mu matsinda yo muri uwo mudugudu Ntangarugero hazaba harimo kubarura ayatoranyijwe, gukora ubukangurambaga ku bayagize, amatsinda azakoresha ikoranabuhanga (Digital Financial Services), gutoza abayagize, ndetse no kubakangurira kurikoresha mu kubitsa, kuzigama no kuguriza.

Mu nkingi y’imibereho myiza bahize ko Imiryango ngo izaba yarimakaje umuco w’isuku n’isukura. Mu rwego rw’ibikorwa, abagize CNF mu nzego zitandukanye bazakora igenzura rusange banerekane ishusho ry’ibipimo by’isuku n’isukura mu Mudugudu watoranyijwe. Mutoni Teddy yatangaje kandi ko bahize ko imiryango izaba itarangwamo imirire mibi n’igwingira ry’abana bafite munsi y’imyaka 2 y’amavuko.

Ati “Mu bikorwa bigendanye n’uyu muhigo harimo gutera nibura ibiti 2 by’imbuto ziribwa muri buri buri rugo rugize umudugudu watoranyijwe. Kubaka akarima k’igikoni kuri buri muryango, gushyiraho serivise mbonezamikurire y’abana bato no kwita ku mikorere yazo mu mudugudu watoranijwe no kuremerana amatungo magufi”.

Naho mu miyoborere myiza n’ubutabera, Perezida wa CNF-Nyarugenge yamenyesheje ko bahize imiryango yimakaje ihame ry’uburinganire itarangwamo amakimbirane. Mu bikorwa ngo hazabamo gukora ubukangurambaga ku kurwanya amakimbirane mu muryango no kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane hagamijwe gukemura ibibazo, no gukangurira abagore n’abagabo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, harimo gusezerana.

By’umwihariko Inama y’Igihugu y’Abagore muri Nyarugenge, ngo bazakomeza n’umuhigo wo gukangurira imiryango gukoresha Gaze mu guteka, hagamijwe cyane cyane kurengera ibidukikije. Uyu muhigo Mutoni yatangaje ko bari barawuhize mu mwaka ushize wa 2018-2019.

Ati “Tuzawukomezanya no muri uyu mwaka dutangiye wa 2019-2020 kubera ko kurengera ibidukikije ari politiki y’igihugu ikomeza”.

Umuhigo wo gukoresha gaze mu guteka ngo watanze umusaruro ushimishije kuko mu mwaka umwe gusa, imiryango ya Nyarugenge igera kuri 1000 yaraziguze binyuze mu bukangurambaga n’ubuvugizi bwakozwe na CNF, imiryango ikazihabwa ku nguzanyo bakagenda bishyura buhoro buhoro buri kwezi kugeza ideni rirangiye.

Nubwo CNF ari urwego rw’igihugu rutagenerwa ingengo y’imari ya Leta, agashya kari muri uyu mwaka wa 2019-2020 ni uko ngo imihigo ya Mutimawurugo mu turere izasuzumwa. Ati “Mu gusuzuma imihigo ya Mutimawurugo, hazarebwa ibikorwa byakozwe mu kugira Umudugudu ntangarugero mu Murenge wujuje ibipimo byateguwe kuba muri uwo mudugudu. Hazasuzumwa ibyagezweho mu midugudu yatoranyijwe mu karere”. Nyuma y’Isuzuma uturere ngo tuzahabwa amanota hagamijwe kureba utwahize utundi n’imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Kugira ngo abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyarugenge barusheho kumenya imihigo mishya ya 2019-2020, hateranye inama ku wa 8 Nyakanga 2019 yahuje komite za CNF mu karere, mu mirenge no mu tugari basobanurirwa ibiteganijwe gukorwa byose.

Inama y’Igihugu y’Abagore iba igizwe n’abagore n’abakobwa bose bafite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko. Ngo ni urubuga rw’ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bibazo by’abagore hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange, n’iry’abagore by’umwihariko.

Mutoni Teddy, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyarugenge (Foto Régis)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.