Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Nyarugenge: Ibikorwa bimaze kwimurwa mu bishanga ntibiragera kuri 2%

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 18-02-2019 saa 15:54:21
Ibi ni bimwe mu bikorwa bigaragara mu bishanga bigomba gukurwamo

Mu Karere ka Nyarugenge, ibikorwa bijyanye n’ibibanza bibarirwa ku 119 bikiri mu bishanga bigomba kuvamo, ibimaze kuvanwamo ntibiragera kuri 2%.

Ibi ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, usanga ba nyirabyo bakwiye kwitabira kubivanamo ku neza, kuko ngo nibatabikora ubuyobozi buzabyivaniraho kandi bishyure icyo kiguzi.

Kayisime yabitangarije mu Murenge wa Muhima kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019, ubwo ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abafite ibikorwa mu bishanga bari mu gikorwa cyo gutangira kubikuraho.

Kwimura ibikorerwa mu bishanga ni umwanzuro wasabwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ko abafite ibikorwa bose mu bishanga bahawe igihe ntarengwa k’itariki 27 Mutarama 2019, ko bazaba babivanyeho ariko ubwitabire bw’ababyivaniraho bukaba bukiri hasi cyane.

Ku kibazo cy’uko abasenyewe ibikorwa biri mu bishanga byaba atari igikorwa cyabatunguye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge avuga ko abaturage bamenyeshejwe mbere, cyane ko habanje n’ubukangurambaga buhagije mu rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Mu bibanza bigera kuri 119 bigomba kuvanwa mu gishanga abasabwe kubyivaniramo ku neza ntibaragera 2%, ubwitabire buracyari hasi, ni yo mpamvu uyu munsi twaje gufatanya na bo gushyira mu bikorwa icyo kemezo.”

“Kugeza ubu abamaze kubyivaniraho ni bake barimo ikigo cya VCT gifite ibikorwa mu murenge wa Mageragere, aho bari bafite ibiraro bigomba kuvanwa mu bishanga, abandi barabivuga gusa ntibabishyire mu bikorwa, abo bose bari mu bishanga bagomba kuvamo kuko byangiza bikabangamira ibinyabuzima bityo bikangiza ibidukikije.’’

Ibi ni bimwe mu bikorwa bigaragara mu bishanga bigomba gukurwamo

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.