Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Nyarugenge: Hatangiye kubakwa ibitaro by’akarere

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 11-02-2018 saa 08:09:59
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba iburyo n'Ambasaderi Benoît Ryelandt, bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ibitaro by'Akarere ka Nyarugenge

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal n’Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Benoît Ryelandt, batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge, ikiciro cya mbere kikazuzura mu 2019 gitwaye amafaranga agera hafi kuri miliyari 6 (5 957 253 920) mu gihe imirimo yose izatwara miliyari zisaga 12.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba iburyo n’Ambasaderi Benoît Ryelandt, bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge

Ubwo tariki ya 9 Gashyantare 2018, Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyo bitaro, mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, imbere ya Stade ya Kigali, yashimye  Guverinoma y’u Bubiligi yatanze inkunga yo kubaka ibyo bitaro.

Ati “Mu by’ukuri ibitaro bya Muhima ntabwo byari birimo servisi zose zituma twavuga ko ari ibitaro by’akarere, ibi byubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Bubiligi bije kunganira biriya, bizanye izindi serivisi zo kubaga, iz’indwara zo mu mubiri, izo kuvura abana n’izindi serivisi nyinshi.

Iki ni igisubizo abaturage benshi bari bakeneye kwivuriza hafi, no guhabwa serivisi nziza zitandukanye ku buryo bwihuse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko ibyo bitaro bizubakwa mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere cyashyizweho ibuye ry’ifatizo biteganyijwe ko kizuzura mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2019.

Ati “Ikiciro cya mbere twashyizeho ibuye ry’ifatizo kizarangira umwaka utaha muri Nyakanga 2019, aho tuzaba dushobora kwakira abaturage batuye Akarere ka Nyarugenge ndetse n’abashobora kuharwarira.”

Yakomeje avuga ko iki kiciro cya mbere kizaba gifite ibyumba 120, bizatwara miliyari zigera kuri 6, zizakoreshwa mu bikorwa byo kubaka gusa.

Kuri aya, hiyongeraho hafi miliyari imwe n’igice yatanzwe na Leta y’u Rwanda, yakoreshejwe mu gushaka ikibanza, kwimura abaturage, kubaka imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi bijyanye n’uyu mushinga bituma arenga miliyari zirindwi.

Ati “Ibitaro byose kugira ngo birangire bizafata akayabo ka miliyari 12 zisaga, n’ubutaka buri hafi kuri hegitari ebyiri. Tugomba kubitegura mbere, bivuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hari igice tuzashyiramo n’uzakurikira kugira ngo tujye gutangira ikiciro cya kabiri dufite ubutaka bwose.”

Ntabwo umushinga wahera hagati, turumva azaba yabonetse kuko turimo tuganira n’igihugu cy’u Bubiligi nanone, ariko n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ku buryo twizera neza ko mu myaka ine (4) duhereye ubu tuzaba dufite ibitaro byuzuye neza bifite ibitanda 300.”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yavuze ko bishoboka ko umusanzu wabo bawutanga ku kiciro cya kabiri nk’uko yishimiye ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ibi bitaro bitangiye kubakwa, byitezweho kuzaha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye Akarere ka Nyarugenge bikaba n’akarusho kuri ako karere kuko nta bitaro kagiraga, aho wasangaga abaturage bako bivuriza ku bitaro by’Ikitegererezo bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.