Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Nyarugenge: Harakorwa igenamigambi ryo kwimura abatuye mu manegeka

Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA

Ku ya May 4, 2018

Mu karere ka Nyarugenge abaturage batuye mu manegeka cyane cyane mu mirenge ya Kimisagara, Kigali, n’igice kimwe cya Nyakabanda bagiye kuhimurwa nyuma yuko ubuyobozi bushyize ibimenyetso ku mazu yabo ndetse bakabasaba n’ibyangombwa. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba burimo gukora igenamigambi ryo kubatuza aheza bakava mu manegeka.

Zimwe mu nzu zashyizweho towa kugira ngo abazituyemo bazimuke

Kuri ubu ugeze mu murenge wa Kimisagara, Kigali, ndetse n’igice kimwe cya Nyakabanda, usanga hari amazu amwe n’amwe agiye ariho ikimenyetso (towa), ariko wareba ahantu ayo mazu yubatse ukabona ni habi, dore ko n’imvura imaze iminsi isenya amazu y’abaturage muri iyo mirenge n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kimisagara batangaje ko bagendeye ku byo babona birimo kuba ku baturanyi babo, na bo babona ko batuye ahantu habi, dore ko muri ibi bihe by’imvura batorohewe bitewe nuko amazu asenyuka andi akangirika mu buryo bukomeye, bakaba babona ibyo na bo bishobora kubageraho.

Uwera Delphine ni umwe muri abo baturage, wagize ati “Mu minsi ishize abayobozi baraje bandika ku nzu yacu, nyuma yo kuyandikaho baraje batwaka ibyangombwa batubwira ko tugomba kuzimuka aho twari dutuye, ntibatubwiye igihe tuzimukira cyangwa uburyo bizakorwamo, muri make ntibadusobanuriye neza icyo bateganya kudukorera. Nkaba nasaba abayobozi ko badusobanurira neza uko gahunda imeze ntidukomeze guhangayika”.

Bakaba bifuza ko babwirwa igihe bazimurirwa n’uburyo bizakorwamo kugira ngo bicare babizi batazatungurwa n’iyo gahunda. Ikindi babe banitegura niba ari ukwiyubakira babe bateganya aho kugura ibibanza.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yatangaje ko icyo gikorwa kizwi, asobanura ko impamvu bagiye bandika ku mazu y’abaturage bari barimo gukora ibarura ngo bamenye umubare w’imiryango ituye mu manegeka, mu ishyamba n’ahandi hatameze neza hashobora gutera ibiza, ngo hakorwe igenamigambi  harebwe ukuntu abo baturage bazimurwa bakajya gutura ahajyanye n’igihe.

Meya wa Nyarugenge akaba yamaze impungenge abaturage avuga ko iri genamigambi ryo kwimura aba baturage ari iry’igihe kirekire kandi nk’uko ubuyobozi bureberera abaturage, ngo nta bwo bazabatungura bazabimenyeshwa bahabwe n’igihe gihagije cyo kwitegura.

Yagize ati “Ubuyobozi tureberera abaturage ni yo mpamvu tutabirukana mu mazu yabo badafite aho kwerekeza. Rero abaturage be kugira impungenge kuko iri ni igenamigambi ry’igihe kirekire, icyo twandikiye ku mazu tunabaka ibyangombwa ni ukugira ngo tubone imibare nyayo y’imiryango izimurwa bityo tubone uko dukora igenamigambi neza”.