Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Nyarugenge: DASSO biyemeje kubaka imibanire myiza mu baturage

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 6, 2018

Abakora mu Rwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, batangaje ko bagiye guhindura isura bafite mu mibanire n’abatuye ikava mu buryo umuturage yabonaga uwambaye impuzankano za DASSO akiruka aho kumwegera ngo bafatanye kubungabunga umutekano no gukumira icyaha.

Nzaramba Kayisime, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, uwa gatatu imbere uturutse iburyo, ari kumwe n’abagize urwego DASSO n’izindi nzego zo mu karere zishinzwe umutekano (Foto Mutungirehe S)

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Nyarugenge, Rutaboba Valentin, mu nama yahuje abakora muri urwo rwego bagera ku 198 n’ubuyobozi bw’akarere, yavuze ko ajya aterwa agahinda no kubona umuturage amubonye mu mwenda wa DASSO akiruka kandi ari we bafatanyije gucunga no kubungabunga umutekano mu baturage.

Yabwiye Imvaho Nshya ko amaze igihe gito ahawe kuyobora urwo rwego ariko yasanze hari imikorere itari iboneye yatumye ibyo byose bibaho, bityo gusohoza neza inshingano zikagorana kuri bamwe.

Yasobanuye ko hari gahunda agiye gushyira mu bikorwa izashyira imikorere ya DASSO ku murongo, inshingano yo gufasha akarere n’izindi nzego gucunga umutekano bakayuzuza neza bafatanyije n’abaturage.

Ati “Ngiye kubanza kubaka urwego ku buryo isura yarwo, isura ya DASSO, isura y’umwenda wa DASSO, ikundwa n’umuturage dushinzwe mbere ya byose.

Uburyo ngiye kubikoramo, icya mbere ngiye kwegera wa muturage muganirize; urwego rwa DASSO rwose ruhaguruke ruganirize wa muturage, rumugaragarize inshingano ze umunsi ku wundi, dukorane na bo imirimo itandukanye, dore ko dufite n’ingamba twafashe zo kujya mu matsinda, amashyirahamwe ya siporo n’ibindi bitandukanye abaturage bahuriramo natwe, twibone mu bikorwa barimo”.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibyo bateganya byose gushyira mu bikorwa nk’urwego rushinzwe gucunga umutekano mu baturage bagomba kubanza kubibaganiriza, umuturage akamenya ko na we azabazwa icyo yaganirijweho.

Ati “Bigaragara ko ubuyobozi bwahozeho butakoze inshingano bwari bushinzwe, nta nama n’imwe bigeze bagirana na bo, ari ukwegera abo bashinzwe, ari no gukorana inama na bo. Ndavuga nti mu byo nize, ariko no muri kamere yange, nkunda kuganira kugira ngo turebe ko twasenyera umugozi umwe mu byo tuba twumvikanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko urwego DASSO rufasha byinshi akarere kuko kuva rwajyaho rwagize uruhare mu gutanga amakuru ku gihe no kugabanya cyane ubucuruzi bwo mu kajagari “Abazunguzayi”.

Yakomeje ashimira abakozi ba DASSO b’abagore ko na bo berekanye ko umugore ashoboye kuko mu bakozi 35 baherutse gusoza imyitozo harimo 11 b’igitsina gore.

Umukozi wa DASSO, Dusenge Jean Claude, yavuze ko kugira ngo basohoze inshingano neza bategerejweho z’umutekano mu baturage buri umwe wese yahagarara mu mwanya we uko bikwiye agahesha ishema n’isura nziza umwambaro wa DASSO mu baturage ashinzwe buri munsi.