Nyarugenge: Bishimiye ishuri ry’ikitegererezo bubakiwe na Imbuto Foundation

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 28-10-2018 saa 17:53:40
Abaturage baturiye ishuri ry'ikitegererezo ribanza rya Nyarurenzi baravuga ko bazaba aba mbere mu kurifata neza ( Ifoto Rose M)

Abaturage batuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge barishimira ishuri ribanza rya Nyarurenzi bubakiwe na Imbuto Foundation.

Iri shuri ryubatswe ku bufatanye na Bank Of Africa, ryitezweho gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bakoraga ingendo ndende.

Ibi byagarutsweho n’abaturage batandukanye ubwo bari mu muganda ngarukakwezi usoza Ukwakira wakorewe ku ishuri ribanza rya Nyarurenzi.

Abaturage barimo Mukamana Alphonsine na Nshimiyimana Alphonse bavuga ko iri shuri rikazabaruhura imvune abana bazo bahuraga na zo bagenda ibirometero birenga bitandatu bajya gushaka aho biga.

Aba baturage bavuga ko batangajwe n’inyubako zigezweho ugereranyije n’andi mashuri ngo bajyaga babona, ibintu bavuga ko bafata nk’inzozi.

Umutoni Sandrine, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation yavuze ko biteganyijwe ko rizatangira gukora muri Mutarama 2019, kandi ko rizagira uruhare rukomeye mu gutanga uburezi bufite ireme.

Yavuze ko zimwe mu nshingano za Imbuto Foundation harimo kwita ku burezi bw’abana bakiri bato, harimo kwita ku mbonezamikurire y’abana bato kuko asanga ubukungu igihugu gifite bwa mbere ari abana.

Yashimye imikoranire myiza bafitanye n’Akarere ka Nyarugenge, ashima Bank Of Africa nk’abafatanyabikorwa baturuka mu gihugu cya Maroc bateye inkunga ibikorwa byo kubaka iri shuri.

Yagize ati “Ni ishuri rizakira abanyeshuri barenze 200 biga mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa 6, iri shuri rizaba rifite ibyumba bya laboratwari, ahatangirwa amasomo ya mudasobwa, isomero n’ibibuga byagenewe imikino itandukanye.”

Yakomeje avuga ko iri shuri ribanza rya Nyarurenzi rije risanga ibindi bikorwa by’iterambere birimo ikigo mbonezamikurire cy’abana bato kiri aho hafi gifite ubushobozi bwo kugeza serivisi ku bana barenze 400 bityo bakabasha gukura neza, bakazaba abayobozi beza b’u Rwanda twifuza.

Yagize ati “Ni ishuri ry’ikitegererezo rizaba rifite ibintu byose kugira ngo abana bacu turusheho kubaha agaciro ndetse uburezi n’uburere bijyanirane, umwana uvuye mu kigo mbonezamikurire ahave ajya kwiga hafi.”

Abaturage baturiye ishuri ry’ikitegererezo ribanza rya Nyarurenzi baravuga ko bazaba aba mbere mu kurifata neza ( Ifoto Rose M)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yashimye Imbuto Foundation, ashimira umuterankunga Bank Of Africa avuga ko iri shuri ari igisubizo.

Yagize ati “Iri shuri ni igisubizo kuri twebwe, uyu munsi dufite umunezero ku bw’abana bacu bakoraga ibirometero bitandatu n’abandi bagakora ibirometero birindwi bagiye kubona aho kwigira noneho akaba atari ukwiga gusa ahubwo bakigira mu ishuri rirenze amashuri yose dufite mu karere ka Nyarugenge.”

Yavuze ko iri shuri rizatahwa mu kwezi kwa mbere rifite ubushobozi bwo kwakira abana 200.

Yasabye abaturage gukomeza ibikorwa batangiye byo gutunganya ubusitani, gufata neza ibiti byatewe kandi bakarushaho gukunda igihugu cyabo ndetse no kugikorera.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.