Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Nyarugenge: Ba DASSO basabwe gusigasira ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 14-10-2018 saa 12:42:31
Ibiganiro byagarutse cyane ku buryo umuntu wese mu kazi ke yagira uruhare muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda (Foto Mutungirehe S)

Abagize urwego rwa DASSO Akarere ka Nyarugenge basobanuriwe amateka yaranze abanyapolitiki n’abayobozi b’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Beretse zimwe mu mbwirwaruhame z’abanyapolitiki zaranze bamwe mu bayobozi zagize uruhare mu gutegura umugambi mubisha wa Jenoside, basabwa kugira uruhare mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge mu kazi ka buri munsi bakora.

Ni ibiganiro bahawe muri gahunda y’ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge k’Ukwakira 2018, aho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge itanga ibiganiro mu nzego zitandukanye n’ibyiciro by’abantu batandukanye bakoreramo mu kazi ka buri munsi.

Habyarimana J. umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero n’ubukangurambaga rusange mu karere ka Nyarugenge, yasobanuriye abagize urwego DASSO ko umuyobozi cyangwa undi wese ushobora gutanga amabwiriza agenderwaho ashobora kugira ibyo akora bitaba byiza bikageza abo ayobora kure habi, nk’uko bamwe mu bayobozi bagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda yahaye izo ntore za DASSO, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’abantu basanzwe bari mu ishami ry’imiyoborere myiza mu karere, ari bo ba mbere bari hafi abaturage mu miryango aho ubumwe n’ubwiyunge bukwiye guhera.

Ati “Icya mbere bafite imiryango, icya kabiri banashinzwe umutekano w’abafite imiryango. Ni ukuvuga ngo bafite inshingano ebyiri; muri bwa buryo bw’imiyoborere myiza ndetse no kubafasha kugira imyumvire iteye imbere no gusobanukirwa guhuza akazi kabo n’ubumwe n’ubwiyunge.”

Yakomeje avuga ko nk’uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izahoraho, umuco wo kuganira kuri iyo gahunda bizatuma bahora bamenya amasomo y’amateka y’Abanyarwanda ari ho hava ishingiro rya Ndi Umunyarwanda.

Ati “Amateka y’Abanyarwanda ubwayo ni amasomo, uyu muco wo kuganira dufatanya kugira imyumvire imwe no gutambuka kimwe no kumenya gahunda za Leta aho zigeze no kugira ngo tugire ubumenyi bumwe.”

Ibiganiro byagarutse cyane ku buryo umuntu wese mu kazi ke yagira uruhare muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda (Foto Mutungirehe S)

Bamwe mu bagize urwego rwa DASSO bagaragaje ko hari byinshi bigiye mu mateka mabi yaranze abanyapolitiki n’abayobozi babi bashishikarije abantu amacakubiri n’ivangura n’ibindi, bityo batifuza ko hagira na kimwe kiranga abazabakomokaho ariko hari n’abagize ubutwari bwo kubohora igihugu bagaragaje ibigwi by’umutima wa kimuntu buri wese yakifuriza abazamukomokaho.

Boyayo Chantal, umwe muri ba Dasso, yasabye ko mu buryo bwo kubafasha gusakaza amasomo ya Ndi Umunyarwanda bakwegerezwa imfashanyigisho aho bakorera hose zaba iz’ibitabo n’andi masomo y’ibiganiro bicukumbuye.

Intore za DASSO zasobanuriwe ko Ndi Umunyarwanda ari intambwe ikomeye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’isenyuka ry’ubunyarwanda, ikaba urufatiro rw’imibanire myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda mu gihe ubunyarwanda ari ihame ndakuka mu gushimangira ibimaze kugerwaho n’ibiteganywa kugerwaho.

Biteganyijwe ko ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge kuzarangira ku nyubako zose z’ubuyobozi za Leta hashyizweho inyandiko z’amahame ya Ndi umunyarwanda aho abagera kuri izo nyubako bose batungukira.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.