Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Nyarugenge: Akarere karakangurira abaturage kwizigamira by’igihe kirambye

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 31-12-2018 saa 10:42:09
Nsabimana Vedaste, yabwiye abaturage ko kwizigama ari igikorwa k’ingenzi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste, asanga kwizigama ari igikorwa k’ingenzi, kuko kigoboka uwazigamye iyo ageze mu zabukuru.

Yabivugiye mu Murenge wa Kigali ubwo hizihizwaga umunsi wo kwizigamira wahujwe no gutangiza gahunda yo kwizigamira mu gihe kirambye ya Ejo heza.

Nsabimana Vedaste, yerekanye ko umuntu ukuze ari we ushobora kugaragaza uburyo ibyo yari gukora afite imyaka 20 cyangwa 30, ubu adashobora kubikora.

Yagize ati “Iyo ukiri muto uba ubasha gukora ibyo ushatse byose, aho ushaka kugera ukahagera, ariko uko imyaka igenda izamuka ni ko izabukuru zigenda zigufata.”

Muremangingo René ukuriye umushinga Gikuriro mu karere ka Nyarugenge, ari na wo ufasha aba baturage kujya mu matsinda yo kwizigamira, yavuze ko mu karere kose hari amatsinda 264, muri aya matsinda hakaba harimo miriyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko bagitangira kubwira abantu kwizigamira, bamwe babwirwaga kuzigama amafaranga 50 ntibabyumve, ariko ubu ngo ni bo basigaye bagabana ku buryo umwe yabona nk’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Gahunda yo kwizigamira by’igihe kirekire bwiswe ‘Ejo Heza’ iri mu kerekezo k’igihugu cyo kwihutisha iterambere. Yatangijwe ku mugaragaro ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16.

‘Ejo Heza’ ni gahunda y’igihe kirekire iha buri Munyarwanda wese uko amikoro ye angana, uburyo bwo kwizigamira bworoshye buzamugirira akamaro.

Nsabimana Vedaste, yabwiye abaturage ko kwizigama ari igikorwa k’ingenzi

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.