Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nyarugenge: Abimuwe mu Murenge wa Muhima bagatuzwa ahandi yaremewe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 05-07-2019 saa 09:19:52
Iyi n'imwe mu miryango yabashije kuremerwa yatujwe ahandi

Imiryango 8 y’abaturage bimuwe mu murenge wa Muhima bagatuzwa mu mirenge ya Kigali n’uwa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu rwego rwo gutuza imiryango itishoboye yaremewe ibintu bitandukanye.

Ni ibikorwa byabaye ku bufatanye bw’Umurenge wa Muhima, Ibitaro bya Muhima na Alliance Rwanda basuye banaremera imiryango umunani yatujwe muri iyo midugudu.

Muri gahunda yo gutuza imiryango itishoboye itaragiraga aho iba, Akarere ka Nyarugenge katuje imiryango yatoranyijwe ikomoka mu mirenge yose igize ako Karere, ituzwa mu midugudu ya Rwesero mu Murenge wa Kigali ndetse no mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugendabari mu murenge wa mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Imiryango ine yatujwe mu mudugudu wa Rwesero indi ine ituzwa mu Mudugudu wa Rugendabari. Iyo miryango yaremewe ibintu bitandukanye birimo ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n’ibicanwa bifite agaciro ka Miriyoni ebyiri n’ibihumbi maganabiri (2 200 000) by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo bikaba byarakozwe mu rwego rwo kubereka ko n’ubwo batujwe mu yindi mirenge, Umurenge bakomokamo ukomeza kubazirikana kandi ukaba ugomba gukomeza gukurikirana imibereho yabo. Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Muhima bari baturanye n’iyo miryango yatujwe.

Umwe mu bagize imiryango yatujwe Mukarutabana Elina arashima cyane Leta y’Ubumwe kuri gahunda yayo yo kwita ku batishoboye batagira aho baba ndetse akanashima Umurenge wa Muhima kuko ukomeza kubabungabunga wita ku mibereho yabo.

Peresida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Muhima Uwampogoje Mary ashima ubufatanye bwaranze abaturage bagize Umurenge wa Muhima ndetse n’Abafatanyabikorwa mu gikorwa kiza bakoze cyo gukusanya inkunga zo kuremera iyo miryango itishoboye yatujwe.

Uwampogoje asaba kandi abatujwe gukomeza gusigasira ibyiza bagejejweho ndetse bagaharanira no kwiteza imbere ntibategereze ak’imuhana kaza imvura ihise.

Iyi n’imwe mu miryango yabashije kuremerwa yatujwe ahandi

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.