Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nyarugenge: Abaturage bagaragarijwe ibyagezweho mu mezi 6 y’ingengo y’imari

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 14-06-2019 saa 17:07:32
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge burasanga hari bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho mu mezi 6 ya mbere y’ingengo y’imari 2018/2019 bikwiye kumurikirwa abaturage binyuze mu kiswe “imurikabikorwa ry’akarere” mu rwego gushimangira imiyoborere myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba, avuga ko mu gushimangira imiyoborere myiza akarere kashyiriyeho abaturage bako umunsi w’imurikabikorwa (Open Day), aho ubuyobozi n’abaturage bicarana hakagaragazwa ibikorwa byakozwe, serivizi zitangwa, ingengo y’imari yakoreshejwe, umuturage akanahabwa umwanya wihariye wo gukemurirwa ibibazo.

Nzaramba avuga ko ari igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’akagari, kigera ku rwego rw’umurenge kuri uyu wa 14 Kamena 2019 kikaba kigeze ku rwego rw’akarere.

Nzaramba ati: “Igikorwa k’imurikabikorwa kiba inshuro 2 mu mwaka, ikiba kigamijwe ni uguha umwanya abaturage bagasobanuza ibyo bifuza kuri serivisi zitangwa ku rwego rw’akarere binyuze mu mashami atandukanye.”

Avuga ko mu bikorwa by’ingenzi byakozwe muri ayo mezi 6 ya mbere harimo kwimura abahoze mu manegeka bakaba barimo kubakirwa amacumbi mu murenge wa Kigali azacumbikira ingo 240.

Nzaramba avuga ko hakozwe n’umushinga munini wo kubaka umuhanda wa kaburimbo uturuka Ruliba ukagera Nyamirambo, ukazanyura mu mirenge 3 ari yo Kigali, Nyakabanda na Nyamirambo ukazafasha abahagenda mu kugabanya ubucucike bw’imodoka, ufashe abantu gutura neza kandi muri Nyakanga ukazaba warangiye.

Avuga ko hubatswe ibitaro by’akarere byari bimaze igihe byifuzwa n’abaturage kandi bigeze kuri 70% bikazaba birangiye mu kwezi kwa Kanama 2019.

Hubatswe amashuri mu murenge wa Mageragere bigabanya imvune y’urugendo rw’ibirometero 4 abana bakoraga bajya kwiga bikemura ikibazo cyari gihari. Nzaramba avuga kandi ko hari umushinga wo kubaka umudugudu w’ikitegererezo ahitwa Rugendabari muri Mageragere hubakirwa abacitse ku icumu rya Jenoside, abasezerewe ku mu ngabo ndetse n’abatishoboye amazu yose hamwe 32 kandi ageretse.

Avuga ko hubatswe izindi nzu 50 ku Rwesero mu murenge wa Kigali ahubakiwe abantu badafite icumbi kugira ngo babone aho batura kandi bagezwe ku iterambere rirambye.

Atangaza ko hari n’ibindi bikorwa byo guha amazi n’amashanyarazi abaturage ba Mageragere na Nyamirambo aho atageraga harimo Gasharu, Ntungamo na Kavumu.

Nzaramba avuga ko umwaka utaha wa 2019/2020 hari kubaka ishuri ry’Intwari mu murenge wa Rwezamenyo nk’ahantu hafite amateka akomeye kandi uwo mushinga ukazamara imyaka 3.

Nyuma y’ibyo bikorwa byose haniyongeraho ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi bitagarutsweho cyane.

Ngenzi Silas utuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, avuga ko igikwiye gushyirwamo imbaraga mu guteza imbere abaturage ari uko mu kugena ibiciro bya serivisi zishyurwa n’abaturage, hajya harebwa ikiciro barimo, abatishoboye bakagabanurirwa ibiciro, abishoboye bakishyura uko byagenwe.

Ati: “Niba ari ukwishyura amazi cyangwa amashanyarazi nta bwo umukire n’umukene bakwiye kwishyura amafaranga amwe, abaciriritse bakwiye gukaturirwa hanyuma abishoboye na byo bikigwaho, abafite akazi n’abashomeri.”

Muri uyu mwaka wa 2019/2020 Akarere ka Nyarugenge kakaba karagenewe ingengo y’imari ikabakaba miriyari 20 yo gukora muri ibyo bikorwa bitandukanye bisubiza ibibazo by’abaturage, agera hejuru ya 40% akaba ari ay’abafatanyabikorwa bako.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.